Nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu (Amavubi), Ntwari Fiacre wagaragaje urwego rwo hejuru mu mukino u Rwanda rwanganyije na Nigeria 0-0, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, avuga ko ku giti cye yagombaga kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye ndetse ukinira ikipe nziza.

Ntwari Fiacre witwaye neza mu mukino u Rwanda rwanganyije na Nigeria 0-0
Ntwari Fiacre witwaye neza mu mukino u Rwanda rwanganyije na Nigeria 0-0

Ibi uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko ukinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gukuramo amashoti icyenda arimo umunani yatererewe mu rubuga rw’amahina n’abakinnyi ba Nigeria aho ashimangira ko imbaraga yari afite zirimo kuba yagombaga kwerekana ko akomeye kandi akina mu ikipe nziza.

Ati "Ikintu cyamfashaga ni ukwiha imbaraga, nakinaga n’ikipe ikomeye kandi nanjye nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye kuko nkina mu ikipe nziza, icyo nicyo cyamfashije no kumva ko umukino wanjye wa mbere kuri Stade Amahoro ngomba kwitwara neza kandi nabigezeho ndashima Imana."

Ntwari Fiacre yakomeje avuga ko nk’abakinnyi batakanzwe n’amazina akomeye ikipe ya Nigeria yari ifite, ahubwo bagombaga gukina umukino wabo nta gihunga, biri mu byabafashije kubona inota rimwe ariko nanone kuba bari bamenye ko umukino urebwa n’Umukuru w’Igihugu nabyo byabateye imbaraga.

Imibare ya Ntwari Fiacre mu mukino Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0

Umunyezamu Ntwari Fiacre mu minota 97 ahanganganye na ba rutahizamu ba Nigeria n’abandi bakinnyi bayo bakomeye, izamu rye ryatewemo amashoti 20 muri rusange yarimo icyenda (9) yajyaga mu izamu yakuyemo yose byumwihariko harimo umunani yaterewe mu rubuga rw’amahina rwe.

Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, iyi kipe yayigezemo mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri TS Galaxy aguzwe arenga ibihumbi 300 by’amadorali asinya amasezerano y’imyaka ine irimo undi ushobora kongerwa.

Uyu musore mbere y’uko ava mu Rwanda, yakiniye amakipe arimo Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo yerekeza muri Afurika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka