Nagarutse aho nita ko ari mu rugo-Rwatubyaye Abdoul

Nyuma yuko kuwa kabiri tariki 9 Kanama 2022 myugariro Rwatubyaye Abdoul ufite imyaka 25 y’amavuko yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu ayivuyemo, uyu musore yatangaje ko agarutse aho afata nko mu rugo.

Mu kiganiro yagira n’umuyoboro wa youtube w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko agarutse mu rugo kandi aje ngo bahatanire ibikombe.

Yagize ati" Ngarutse aho nita ko ari mu rugo kandi icyo nshaka kwizeza abafana ba Rayon Sports ngarutse kugira ngo dufatanye dushyire hamwe kugera ku ntego zacu zo kurwanira ibikombe no gusohokera igihugu.”

Rwatubyaye ati "Nagarutse aho nita mu rugo"
Rwatubyaye ati "Nagarutse aho nita mu rugo"

Rwatubyaye wasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports yakomeje yibutsa abakunzi biyi kipe ko abishyize hamwe Imana ibasanga abasaba kubashyigikira.
Ati"Nabasabaga ngo mudushyigikire,mutube hafi kandi murabizi ko ababaye hamwe Imana iba iri kumwe nabo.”

Rwatubye Abdoul yakiniye ikipe ya Rayon Sports hagati ya 2016 na 2019 ndetse akaba ari no mu bakinnyi bayifashije gukora amateka yo kugera muri 1/4 cy’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RWADUTABAYE.AZADUFASHAPEEEE!!!

NDACYAYISENGA.JEN.CLAUDE yanditse ku itariki ya: 12-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka