N’Golo Kante yifuza gukomezanya na Chelsea, ‘Ballon d’or’ yo ngo haracyari kare kuyivugaho

N’Golo Kante ni umukinnyi ukunzwe cyane kandi urimo kuvugwa cyane muri iyi minsi kubera uko akina neza ndetse akanagira n’imyitwarire myiza muri bagenzi be bakinana, abamufana bo batangiye no kuvuga ko akwiye guhabwa igihembo cya ‘ballon d’or’ ubundi gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru witwaye neza mu mwaka wose.

Kante ari mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iki gihe
Kante ari mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iki gihe

N’Golo Kante yatangaje ko yishimiye ikipe ya Chelsea akinira muri iki gihe, ndetse akaba ayimazemo imyaka itanu, asigaje indi ibiri nk’uko amasezerano yasinyanye na yo abivuga.

N’Golo Kante ati “Maze imyaka itanu (5) muri Chelsea, ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza by’imikino biranezeza. Nizeye ko hari n’ibindi byiza nzayiboneramo. Si ibintu mpozaho umutima kuko ndacyafite amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Chelsea kandi numva meze neza”.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Metro.co.uk, Kante ni we mukinnyi wa Chelsea uhembwa umushahara munini kurusha abandi, kandi umushahara we ngo ushobora no kuzamurwa mu gihe yaba yongereye amasezerano muri iyo kipe.

Kante avuga ko ngo byamushimisha kongera amasezerano muri iyo kipe, kuko ngo ni bwo yiyumva neza cyane iyo ari muri iyo kipe.

N’ubwo Kante ubu yujuje imyaka 30 y’amavuko, Chelsea na yo ngo yatangiye kugaragaza ubushake bwo kuba yamusinyisha andi masezerano y’igihe kirekire kuko ngo nta bimenyetso agaragaza byo gutangira gucika intege mu mikinire ye.

Aganira n’Ikinyamakuru ‘France Football’ ku Cyumweru tariki 6 Kamena 2021, bamubajije icyo avuga kuri ‘ballon d’or’ asubiza ko ubu hakiri kare, kuko ari bwo umwaka ugeze hagati hasigaye andi mezi atandatu, n’imikino myinshi ndetse n’amarushanwa menshi.

Kante ati “Uko mbaho nkunda gusa n’uwitaza ibintu, ubu hari amarushanwa atandukanye twarimo dutegura muri Chelsea harimo n’irushanwa rya ‘Ligue de champions’. Ibyo ni byo twari duhugiyemo kandi byagenze neza, ibindi bivugwa simbiha umwanya cyane, ahubwo nihatira kwita ku ntego z’ikipe n’izijyanye na ‘selection’.

Ati “Oya ndumva haba hakiri kare kuvuga ibya ballon d’or. Ubu turi hagati mu mwaka, haracyari andi mezi atandatu asigaye, haracyari imikino myinshi n’amarushanwa menshi tuzajyamo. Ntacyo bimaze uyu munsi kuvuga ko nyikwiriye”.

Yongeyeho ati “Hashize imyaka nza mu bakinnyi 10 beza ba mbere, biranshimisha cyane, kubona ‘ballon d’or’ byo ni andi mateka. Ni igihembo cyiza cyane cy’umuntu ku giti cye ku bakinnyi. Njyewe ngifata nk’umusaruro wa ‘saison’ ku bakinnyi, ntabwo ari intego, abagiye bayihabwa babaga barageze no ku bindi byiza cyane mu gihe cyose bamaze bakina”.

Kante avuga iki ku gikundiro afite mu bafana ba ruhago?

N'Golo Kante
N’Golo Kante

Kante ati “Wumva bigukozeho gato, nyuma ariko ugakomeza gukora ibyo uhora ukora n’ubundi, kuba uwo uri we, kwitanga uko bishoboka mu kibuga, byashimisha abafana tukabyishimira. Ni byo koko hari ubwo umuntu agira isura nziza cyane.Njyewe ndi umuntu usanzwe, umukinnyi mu bandi. Nta byo kuvuga ko ngwa neza, ukundwa cyane kurusha abandi, ndi umukinnyi nk’abandi”.

Ati “Hari ubwo babikabya. Nta mwanya bifite, njyewe nkunda kubana neza n’abo dukinana, kumvikana n’abantu mpura na bo mu nzira no muri ‘foot’. Si ngombwa kubigira inkuru ndende. Rimwe na rimwe bizamo gukabya kandi ntabwo ari ngombwa”.

Kante avuga ko ubu ari muri Chelsea, yumva yishimye kubera ibihe byiza yayigiriyemo kandi yizeye no kuyiboneramo ibindi byiza. Ikindi ubu ngo ahugiye mu gutegura imikino ya Shampiyona ya ‘Euro’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka