Mvukiyehe Juvenal atorewe kuyobora Kiyovu Sports

Mvukiyehe Juvenal wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports, ni we utorewe kuyobora iyo kipe mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, akaba atowe 100%.

Mu nama y’inteko rusange ya Kiyovu Sports yabereye muri stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye amatora yo gusimbuza komite nyobozi iheruka kurangiza manda.

Ahagana ku i saa tatu za mu gitondo kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, nibwo abanyamuryango b’iyi kipe batangiye kwinjira muri stade ahabereye amatora.

Nyuma yo gusuzuma niba umubare w’abemerewe gutora wuzuye, saa tanu na 50 nibwo abakandida bahawe umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi yabo.

Babanjirijwe na Mvukiyehe Juvenal avuga ko afite umushinga wo gutwara igikombe amaze iminsi yaratangiye, aho avuga ko umushinga we ugeze kuri 70%.

Yagize ati "Mfite umushinga wo gutwara igikombe kandi mpamya ko tugeze kuri 70% w’ibyasabwaga ngo umushinga wacu ugerweho."

Ati "Mfite gahunda kandi yo gushaka imitungo yatuma tubaho no mu bihe biri imbere, Kiyovu Sports ntizabe umutwaro k’uzayiyobora, izabe ari ikipe ifite umutungo."

Abandi bakandida na bo bakurikiyeho bavuga imigambi yabo, gusa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, uwitwa Manirarora Elie yatangaje ko akuyemo kandidatire, ariko uyoboye amatora avuga ko yabivuze akererewe, bityo agumamo n’ubwo atigeze ahagaragara mu biyamamaza, akaba yari ahanganye na Munyengabe Omar.

Ku mwanya wa Visi-Perezida wa mbere hatowe Mutijima Hector wagize amawi 79, umwe yatoye oya, andi ane aba impfabusa.

Umwanya wa Visi-Perezida wa kabiri, utowe ni Ntiranyibagirwa Ange, yagize amajwi 47, abatamutoye ni batatu, andi yabaye impfabusa bitewe n’uko abenshi bandikaga Angelos nk’izina azwiho.

Ku mwanya w’Umunyamabanga habaye impaka, umukandida witwa Munyengabe, abenshi banditse Munyangabe bituma amajwi amwe bayafata nk’impfabusa, ariko birangira atowe ku majwi 43.

Umubitsi abaye Kayiganwa Angelique, atsinze uwitwa Makuta wari ufite ikipe imwamamaza yitwa Umuyovu-itafari.

Imodoka Mvukiyehe Juvenal yaguriye Kiyovu Sports iri mu byamuhesheje amahirwe
Imodoka Mvukiyehe Juvenal yaguriye Kiyovu Sports iri mu byamuhesheje amahirwe
Karekezi Olivier (wambaye ikoti ry'umukara) na we yaje kwirebera imigendekere y'aya matora
Karekezi Olivier (wambaye ikoti ry’umukara) na we yaje kwirebera imigendekere y’aya matora

Umutoza Karekezi Olivier wari umaze iminsi yaranze gusinya amasezerano muri Kiyovu kubera ibibazo byari bihari na we yaje kureba uko amatora agenda. Ubusanzwe yazanywe na Mvukiyehe Juvenal wanavuze ko mu mushinga wo gutwara igikombe hari ibyo yateguranye na Karekezi Olivier.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hhhh ubwo iyo Bus uwayita Ruswa yaba yibeshye !!!

lg yanditse ku itariki ya: 28-09-2020  →  Musubize

Iyo bus yacu n umugisha n iwanyu bataguha,ahubwo ifite icyigisho itanga ariko wowe uyita ruswa,uri umuswa ntiwasobanukirwa no gukora kw Imana Juvenal our president,we will never let you go alone,simply we are together,

Gatari Straton yanditse ku itariki ya: 28-09-2020  →  Musubize

Igikombe pour LA ville

Umuyovu yanditse ku itariki ya: 27-09-2020  →  Musubize

Igikombe nicyacu

🎆🎆🎆🎆

Umuyovu yanditse ku itariki ya: 27-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka