Mutuyimana Evariste wari Umunyezamu wa Rayon azashyingurwa kuri iki cyumweru

Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports witabye Imana ku wa 12 Nzeli 2017 umuhango wo kumuherekeza uzaba ku cyumweru tariki ya 17 Nzeli 2017.

Ibyo byatangajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mu itangazo bwashyize ahagaragara ku wa kane tariki ya 14 Nzeli 2017 bakaba bemeje ko guherekeza Mutuyimana wari umunyezamu wayo ari kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nzeli 2017.

Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports witabye Imana kuri uyu wa 12 Nzeli 2017
Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports witabye Imana kuri uyu wa 12 Nzeli 2017

Muri iryo tangazo Rayon Sports yanamenyesheje Minisitiri wa Siporo n’umuco, Perezida wa Komite Olempiki, amakipe nyakwigendera yakiniye ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, rinagaragaza uko gahunda yo guherekeza Mutuyimana iteye.

Mbere yo gushyingura hazabanza igitambo cya Misa cyo kumusezeraho kuri Regina Pacis saa saba (13h00) nyuma ku isaha ya saa cyenda (15h00) hakurikireho umuhango wo kumushyingura ku irimbi ry’ i Rusororo.

Mutuyimana yitabye Imana ku wa kabiri azize indwara,akaba yari amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma y’aho yari avuye mu ikipe ya Sofapaka yo mu gihugu cya Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

imana imujyanye tucyimucyeneye ariko imana imwacyire mubayo

blandine yanditse ku itariki ya: 17-09-2017  →  Musubize

imana imwacyire mubayo

blandine yanditse ku itariki ya: 17-09-2017  →  Musubize

Imana imwakire mu ijuru kandi abakunzi ba Foot muri rusange na ba Rayon in particular mukomeze mube hafi umuryango we

Edy yanditse ku itariki ya: 15-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka