Mutsinzi Ange yasinye amasezerano y’amezi atatu muri Rayon Sports

Myugariro wa Rayon Sports Mutsinzi Ange Jimmy, yongereye amasezerano y’amezi atatu mu ikipe ya Rayon Sports

Kuri uyu wa mbere nibwo Mutsinzi Ange Jimmy wari umaze iminsi arangije amasezerano yongereye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports, gusa asinya amasezerano azamugeza muri Mutarama 2019 gusa.

Mutsinzi Ange wasinye amezi atatu gusa
Mutsinzi Ange wasinye amezi atatu gusa

N’ubwo ikipe ya Rayon Sports yo yifuzaga ko uyu mukinnyi yayisinyira imyaka ibiri, uyu musore w’imyaka 21 we yahisemo gusinya amezi atatu gusa, nk’uko yabidutangarije muri iki gitondo.

Mutsinzi Ange ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w'imikino ushize
Mutsinzi Ange ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize

Mutsinzi Ange Amaze imyaka ibiri ari umukinnyi wa Rayon Sports wayerekejemo avuye mu ikipe ya Muhanga, ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 itegura umukino wa Republika iharanira Demokarasi ya Congo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka