Kuri uyu wa mbere nibwo Mutsinzi Ange Jimmy wari umaze iminsi arangije amasezerano yongereye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports, gusa asinya amasezerano azamugeza muri Mutarama 2019 gusa.
N’ubwo ikipe ya Rayon Sports yo yifuzaga ko uyu mukinnyi yayisinyira imyaka ibiri, uyu musore w’imyaka 21 we yahisemo gusinya amezi atatu gusa, nk’uko yabidutangarije muri iki gitondo.
Mutsinzi Ange Amaze imyaka ibiri ari umukinnyi wa Rayon Sports wayerekejemo avuye mu ikipe ya Muhanga, ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 itegura umukino wa Republika iharanira Demokarasi ya Congo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|