Mutsinzi Ange yagiye mu igeragezwa mu cyiciro cya mbere i Burayi

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mutsinzi Ange yaraye yerekeje ku mugabanae w’I Burayi aho agiye gukora igeragezwa mu Bubiligi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Mutsinzi Ange yuriye rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi, aho agiye gukora igeragezwa.

Mutsinzi Ange yari aherekejwe n'abarimo na Nshuti Innocent bakinana muri APR FC ndetse na mushiki we
Mutsinzi Ange yari aherekejwe n’abarimo na Nshuti Innocent bakinana muri APR FC ndetse na mushiki we

Mutsinzi Ange yerekeje mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven iri mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, aho agomba kumara ibyumweru bibiri akora igeragezwa muri iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2002, yaritsinda akazahita ayisinyira.

Kugeza ubu Mutsinzi Ange warangije amasezerano y’imyaka ibiri yasinyiye APR FC yagiyemo avuye muri Rayon Sports, ntiyigeze agaragara mu bakinnyi baheruka kongerera amasezerano iyi kipe barimo abo bavanye muri Rayon Sports barimo Manishimwe Djabel na Niyonzima Olivier Sefu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka