Musanze: Ubuyobozi burashakisha uko hakubakwa Stade isimbura Ubworoherane

Abatuye Akarere ka Musanze biganjemo abakunda umupira w’amaguru, bahangayikishijwe n’uburyo Sitade Ubworoherane ikomeje kwangirika, bakibaza impamvu icyo kibazo kimaze igihe kirekire kidakosorwa, gusa ubuyobozi buvuga ko bwatangiye gutekereza ku buryo hakubakwa indi igezweho.

Stade Ubworoherane yarangiritse cyane
Stade Ubworoherane yarangiritse cyane

Ni ikibuga giteye impungenge cyane iyo ari mu bihe by’imvura, aho cyuzura amazi baba bari gukiniramo kigahinduka icyondo mu buryo bwihuse, ndetse icyo kibazo cyo kwangirika kikaba cyototeye no muri ‘tribune’, aho amabati ayisakaye yamaze gusaza bigatuma iva.

Icyo kibazo cyababaje benshi bari bitabiriye umukino Musanze FC yakiriyemo Rayon Sports ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, umukino warangiye amakipe yombi yaguye miswi, 1-1.

Muri uwo mukino waranzwe n’imvura nyinshi, ikibuga cyuzuye amazi, ari nako icyondo kizamuka kugeza ubwo ibyondo n’amazi bigeze no mu isura y’abakinnyi bahataniraga gucyura amanota atatu.

Ikibuga cya Musanze giteye impungenge
Ikibuga cya Musanze giteye impungenge

Mu gihe abakinnyi bari bagowe n’icyo kibuga, hakurya muri tribune isakaye, abafana bitabaje imitaka birinda kuvirwa.

Ni ikibazo giteye impungenge abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abakunda Musanze FC, aho babibona nk’uburangare bw’abafite Siporo mu nshingano muri ako karere, aho bemeza ko Umujyi wiyubashye nka Musanze udakwiye kubura ikibuga cy’umupira.

Umwe mu bafana ba Musanze FC ati “Ikipe yacu turayikunda, ariko iyi stade ntiyatuma igera ku byo tuyifuzaho, nawe wabibonye uburyo twasebye twasuwe n’ikipe yubashywe nka Rayon Sports, kugeza ubwo muri tribune abantu bitwikira imitaka, birinda kunyagirwa kandi bishyuye ayabo dore ko bari banazamuye ibiciro”.

 Stade Ubworoherane ikwiye gusimbuzwa
Stade Ubworoherane ikwiye gusimbuzwa

Arongera ati “Umujyi wa Musanze ni uwa kabiri mu gihugu, Akarere ka Musanze sinshidikanya ko ariko kinjiza amafaranga menshi mu gihugu ava mu bukerarugendo, ariko ibaze kubura tapi yo gushyira mu kibuga, ibi biduca intege ariko kubera ko dukunda ikipe yacu tugakomeza kuza kuri match, gusa biragayitse”.

Jean de Dieu Nsabimana twasanze akora isuku muri Stade Ubworoherane, na we ntiyumva uburyo umujyi wa Musanze ubura ikibuga kizima.

Ati “Iki kibuga uko nkibona gikeneye gukorerwaho imyitozo gusa, hakubakwa sitade nzima, ibaze nawe iyo imvura yaguye kireka amazi, haba harimo match kikaba intabire. Nibashyiremo tapi kandi ntabwo amafaranga yabuze, gereranya uyu mujyi n’indi mijyi, ukwiriye stade ifatika nk’umujyi w’ubukerarugendo”.

Arongera ati “Ni gute abasirimu nkatwe b’abanyamusanze twakinira mu byondo, abakinnyi bavunika buri munsi, birakwiye ko gikorwa, iyo ubona ikipe nka Rayon Sports iza ikivuruga muri ibi byondo ubona bitababaje. Amahoteli muri uyu mujyi ni meza, n’ibindi bikorwa remezo birasa neza, ariko ni mundebere iki kibuga kweri”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko mu nyandiko igaragaza imishinga akarere gateganya gukora na stade irimo, aho bakomeje kwegera Minisiteri ya Siporo n’iy’ibikorwa remezo, mu gushaka ubufasha bwo kubaka stade.

Ati “Mu mishanga duteganya na stade irimo, ariko ubushobozi bw’akarere ntibutwemerera kubaka kuyubaka ariko turateganya gukomanga muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo no muri Minisiteri ya Siporo. mu ruzinduko Minisitiri wa Siporo aherutse kugirira mu Karere ka Musanze ubwo yasuraga ibikorwa bya siporo bitandukanye, twamugaragarije ko dufite icyifuzo cy’uko badutekerezaho natwe, mu mishinga izakurikira yo kubakira uturere za stade”.

Arongera ati “Nk’uko yabitubwiye twagize icyizere, batwijeje ko n’aka karere kazatekerezwaho, kugira ngo naho habe hakorwa Stade nziza”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko kubaka stade bitoroshye, aho bitwara amafaranga ari hagati ya Miliyari umunani n’icumi, yemeza ko ubwo bushobozi akarere katabubona, aho byabaye ngombwa ko bitabaza inzego nkuru z’igihugu, gusa ngo mu gihe babonye umuterankunga mu kubaka iyo stade, akarere kiteguye gutanga ikibanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka