Musanze: Minisitiri Munyangaju asanga amarerero yigisha umupira yaba isoko y’abakinnyi b’ibirangirire

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ahamya ko igihe kigeze ngo amarerero yigisha umupira, yubakirwe ubushobozi buha abana urubuga rwo gukuza impano zabo, kugira ngo bazavemo abakinnyi bafite icyo bimariye, bakimariye n’igihugu kandi bitwara neza no ku ruhando mpuzamahanga.

Minisitiri Munyangaju yabwiye abana batozwa umupira ko ahazaza h'uyu mukino hateye imbere hari mu biganza byabo
Minisitiri Munyangaju yabwiye abana batozwa umupira ko ahazaza h’uyu mukino hateye imbere hari mu biganza byabo

Ibi yabitangaje ku wa gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Musanze, rugamije kureba uko impano z’abana bakiri bato, batorezwa ku rwego rw’amarerero zitezwa imbere.

Irerero ritoza abana umupira, ryitwa Musanze Youth Sport Training Center, Minisitiri Munyangaju yasuye, riherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, rifasha gukuza impano z’abana bafite kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka 21, mu mikino irimo umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Ubusifuzi n’Ubutoza bw’imikino itandukanye.

Minisitiri Munyangaju yabwiye Kigali Today ko ikigamijwe ari ukureba uko abo bana bitabwaho, bihujwe na Politiki ya Leta irebana no guteza imbere impano binyuze muri siporo.

Yagize ati “Ikigamijwe ni ukurebera hamwe dufatanyije n’Akarere, uko bakurikirana kandi bavumbura impano zihishe mu bana bakiri bato, n’uburyo bazikurikirana zigatezwa imbere kugira ngo zikure, mu cyerekezo cy’uko umupira watezwa imbere, bikagirira ba nyiri izo mpano akamaro. Twahereye ku kureba uko umukino w’umupira w’amaguru uhagaze mu bana bakiri bato; duteganya gukomereza n’ahandi mu gihugu, ariko noneho tureba no mu bindi byiciro by’imikino”.

Minisitiri Mimosa, yibutsa ko bimwe mu byafasha abana batorezwa mu marerero ari ku rwego rw’iri yasuye, harimo kuba irerero ryanditswe muri FERWAFA, rifite n’ibyangombwa, kugira ngo rikore ku buryo buzwi, abo ritoza bazwi, bityo n’igihe habonetse uburyo bwo kubakirwa ubushobozi n’ubumenyi bwisumbuyeho, akaba atacikanwa n’ayo mahirwe.

Yagize ati “Kwandikisha amarerero n’abayarimo ku rwego rwa FERWAFA yaba intambwe nziza yorohereza ibikorwa byose n’andi mahirwe Leta itanga ku bafite impano zitandukanye harimo n’izo gukina umupira. Kuko nk’igihe habonetse ubushobozi bwo kongerera ubumenyi abatoza, gutanga ibikoresho n’ibindi byose nkenerwa mu gutuma amarerero akora neza, iyo ayo marerero yanditswe, bifasha gukurikirana umunsi ku munsi ibibazo afite n’uko byakemurwa bityo n’ayo mahirwe akabageraho byoroshye”.

Aba bana biyeguriye kwitoza umukino w'umupira w'amaguru
Aba bana biyeguriye kwitoza umukino w’umupira w’amaguru

Abana b’abakobwa n’abahungu Kigali Today yasanze bitoza gukina umupira w’amaguru, bayibwiye ko bafite intego yo kuzavamo abakinnyi b’ibirangirire.

Yagizeneza Edmond, umwana w’imyaka 15 ukina umupira w’amaguru, akaba yishimira urwego amaze kugeraho.

Yagize ati “Maze imyaka 7 nitoza umukino w’umupira w’amaguru. Natangiye nkina uwo mukino mu b’imbere, ariko biturutse ku kuba umutoza yarakurikiranye imikinire yanjye, akabona impano nifitemo kurusha izindi ari ukuba umuzamu, byarangiye niyeguriye gutozwa mu by’ubuzamu bw’umupira w’amaguru. Intego yanjye, ni ukuba igihanganye n’icyitegererezo muri byo, nkazibeshaho kandi nkabeshaho umuryango wanjye”.

Bagenzi be barimo n’uwitwa Dusabe Marie Arianne, na we yiyemeje kwitoza umupira w’amaguru akiri muto, kugira ngo azakure afite ubunararibonye buhagije, bimugire icyamamare muri uwo mukino.

Kugeza ubu abatorezwa mu irerero Musanze Youth Sport Training Center, ni abana 220; benshi muri bo bakaba ari abana b’abahungu dore ko bihariye 93%. Mu gihe cy’imyaka 10 rimaze, ryasohoye abana 77 ubu bakina umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, biyongeraho abandi 10 bakina mu cyiciro cya mbere mu mikino ya Volleyball na Basketball.

Zimwe mu mbogamizi ubuyobozi bw’iri Rerero bwagaragarije Minisitiri wa Siporo, harimo kutagira ibibuga by’imipira, ibikoresho bigizwe n’imyambaro ndetse n’imipira yo gukina, abatoza bakeneye kubakirwa ubumenyi mu gutoza imikino itandukanye, imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi mu guha abana uburenganzira bwo kwitabira imikino n’ibindi.

Minisitiri Munyangaju mu ifoto y'urwibutso n'abana bitoreza kuzavamo abakinnyi b'umupira w'amaguru by'umwuga
Minisitiri Munyangaju mu ifoto y’urwibutso n’abana bitoreza kuzavamo abakinnyi b’umupira w’amaguru by’umwuga

Ibi Minisitiri Mimosa, yabijeje ko Minisiteri ayoboye igiye gukorana bya hafi n’Ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bishakirwe ibisubizo, dore ko intego Leta ifite ari ukwita ku marerere no kuyubakira ubushobozi, ku buryo yita ku bana bavamo abakinnyi bakomeye, yaba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa ministre murakoze cyane imana ibigufashemo kuko uwo mugambi ni mwiza ku rwanda n’abanyarwanda nibura twe dushaje tuzitahire urwanda dusize ruseka,birababaza ukuntu twakundaga imikino none nta muntu ukifuza kureba stade n’inyuma hayo,ubu nsigaye mfa kureba nibura imikino y’intoki,ariko nayo turagenda dukendera aho kujya mbere!!!,inama ntanga ni"hashyirweho ishyirahamwe rya banyiri ayo marerero batore ubuyobozi bwabo bitagendeye ku marangamutima ayo ariyo yose kugirango ibitekerezo n’ibyifuzo byabo bigire inzira binyuzwamo hanyuma bibagereho,kuko bidahawe umurongo uhamye byaba nk’ibindi byose tujya twumva hari abagenerwa bushobozi batabubona bigahera munzira kuko ababifite mu nshingano bitabari no mu maraso.

N.J yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka