Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze habereye umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, aho Musanze FC yari yakiriye ikipe ya Sunrise y’i Nyagatare.
- Abakapiteni b’amakipe yombi mbere y’umukino
Ni umukino watangiye ukerereweho iminota ine, ikipe ya Musanze ihita ibona igitego ku munota wa kane gusa umukino ugitangira, gitsinzwe na Sulley ku mupira wari uvuye kuri Peter Agbrevol.
Ikipe ya Musanze ifite abakinnyi bashya Kakule Mugheni Fabrice wakiniraga AS Kigali, umunya-Afrika y’epfo Mathaba Lebatho n’abandi bakomeje kurusha ikipe ya Sunrise gusa igice cya mbere kirangira kikiri igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Sunrise y’umutoza Muhire Hassan yagarutse igaragaza ko ishaka kwishyura ndetse iza no kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 60.
Ku munota wa 90 w’umukino, ikipe ya Musanze yabonye igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Muhire Anicet uzwi nka Gasongo, hongerwaho iminota itanu ariko birangira ari ibitego 2-1 bya Musanze.
- Muhire Anicet wa Musanze yatsinze igitego ku munota wa nyuma
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya Musanze iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 9/9, shampiyona ikazasubukurwa nyuma y’umukino w’Amavubi na Senegal.
- Musanze yabanje mu kibuga
- Sunrise FC yabanje mu kibuga

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|