Musanze FC yatsinze Police FC 2-0 zombi zidafite abatoza bakuru

Ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru, ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, Musanze FC yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu gihe izi kipe zombi nta batoza bakuru zari zifite kuko bahagaritswe n’ubuyobozi bw’amakipe.

Abakinnyi ba Police FC bakoze iyo bwabaga ariko kurenga mu kibuga cyabo bikabagora kubera abakinnyi ba Musanze FC bari bahagaze neza
Abakinnyi ba Police FC bakoze iyo bwabaga ariko kurenga mu kibuga cyabo bikabagora kubera abakinnyi ba Musanze FC bari bahagaze neza

Nyuma yuko Ubuyobozi bwa Musanze FC buhagaritse umutoza Emmanuel Ruremesha mu gihe cy’imikino ine nyuma yo gutsindwa na Espoir 1-0, Mbweki Farini Todet umutoza wungirije wa Musanze FC niwe watoje uwo mukino.

Ni umukino Police FC nayo yatojwe na Nshimiyimana Maurice (Maso) usanzwe ari umutoza wungirije, nyuma yuko Albert Mphande umutoza mukuru nawe yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bw’iyo kipe, nyuma y’imyitwarire yagaragaje ku mukino wamuhuje n’amagaju ya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona ikipe ye igatsindwa 2-1.

Ibitego bibiri Musanze FC yatsinze muri uwo mukino, byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino, aho Shyaka Philbert yafunguye amazamu ku munota wa 13, igitego cya kabiri gitsindwa na Niyonkuru Ramadhan ku munota wa 33, wateye ishoti riremereye k’umupira w’umuterekano maze uruhukira mu rushundura.

Ikipe ya Police, yakomeje gushakisha uburyo yakwishyura ibyo bitego, ariko abakinnyi ba Musanze bakomeza guhagarara neza umukino urangira Musanze FC itsinze 2-0.

Mbweki Todet mu mukino wa mbere atoje muri Musanze FC nk’umutoza mukuru yishimiwe cyane n’abafana, aho abenshi bakomeje gusaba ko yakomeza gutoza iyo kipe nk’umutoza mukuru.

Mbweki Todet, aganira na Kigali Today, yavuze ko ibanga yakoresheje ari ukuganiriza abakinnyi mbere y’umukino abaremamo icyizere cyo gutsinda uwo mukino kandi babigeraho.

Ngo yiteguye gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye, ashimisha abakunzi b’ikipe ya Musanze n’ubuyobozi bwayo mu guharanira ko ikipe ikomeza kwitwara neza no kuzamura amanota.

Ati “ndi hano kugira ngo mpe ibyishimo abakunzi b’ikipe ya Musanze n’ubuyobozi bwayo nkuko byagenze uyu munsi, ndi hano kugira ngo ikipe igere ku ntego yiyemeje, mwe mukomeze mumfashe ikipe muyigende inyuma, ibisigaye tuzabigeraho″.

Nshimiyimana Maurice, umutoza wa Police we avuga ko kuba ikipe ye ikomeje kwitwara nabi bidakwiye gufatwa nk’aho byacitse.

Ati ″biratubabaje gutsindwa ntawe ubyakira neza, kuba dutsinzwe nta gikuba cyacitse, ibi mu mupira w’amaguru niko bigenda, ni umupira, iyo uwurimo urakina ukaba watsindwa nkuko ugutsinze nawe aba yaratsinzwe indi mikino, niko mu mupira bigenda, ni ukugenda tugategura imikino ikurikira, ntitwirukanwe muri shampiyona iracyarimo″.

Ku rutonde rwa shampiyona, Police FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 31, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka