Musanze FC yatsinze Marine FC: Uko umunsi wa kabiri wa Shampiyona wagenze

Ku wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2022, hakinwe imikino itanu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, ikipe ya Etincelles FC itaratsindwa na Gasogi United na rimwe ibishimangira banganya, mu gihe Musanze FC yihanije Marine FC iyitsinda 3-1.

Musanze FC
Musanze FC

Gasogi United kuri stade ya Kigali yari yahakiriye Etincelles FC, ikipe ya Etincelles FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Niyonsenga Ibrahim, ariko umukino ugiye kurangira ikipe ya Gasogi United yishyuye igitego kuri penaliti gitsinzwe na Ngono Guy Herve, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1 Etincelles FC, isoza umukino ari abakinnyi 10 kuko yabonye ikarita y’umutuku.

Uyu mukino washingiye ko kuva ikipe ya Gasogi United yazamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, itazi uko gutsinda Etincelles FC bimera kuko mu mikino itanu (5) imaze kuzihuza, Etincelles FC yatsinze imikino ine (4) banganya umukino umwe (1).

Mu Karere ka Musanze kuri stade Ubworoherane, ikipe ya Musanze FC nyuma yo gutsinda umukino wa mbere, kuri ubu yatsinze Marine FC ibitego 3-1, byatsinzwe na Victor Omondi ku munota wa 23, Peter Agbrevor watsindaga igitego cye cya 2 cyikurikiranya, yagishyizemo ku munota wa 29.

Mu gice cya kabiri Marine FC yishyuyemo igitego kimwe ku munota wa 50, mbere y’uko ku munota wa 60 Ben Ocen yongeramo icya gatatu cyarangije umukino ari ibitego 3-1.

Ikipe ya Rutsiro FC nyuma yo gutsindwa bigoranye na Rayon Sports ku munsi wa mbere, uyu munsi yatsinze ikipe ya Rwamagana City FC, yatsindwaga umukino wayo wa kabiri yari yakiriye i Ngoma aho yakirira, igitego 1-0 cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro ku munota wa 90.

Ikipe ya Sunrise FC mu rugo i Nyagatare yahanganyirije na Gorilla FC igitego 1-1, ibitego byatsinzwe na Rutonesha Hesbone wafunguye amazamu ku ruhande rwa Gorilla FC, mu gihe Manishimwe Yves yafashije Sunrise FC kubona inota rimwe ayishyurira ku munota wa 46 w’umukino.

Kuri uyu wa Gatatu saa cyenda, Kiyovu Sports kuri stade ya Kigali irakira Espoir FC iri mu zayigabanyirije amahirwe yo gutwara gikombe cya shampiyona umwaka ushize, banganya 0-0.

Aabakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga n'abasimbura
Aabakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga n’abasimbura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka