Musanze FC yatandukanye na Nshimiyimana Maurice (Maso) wari umutoza wungirije

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yatadukanye na Nshimiyimana Maurice wari umaze umwaka ari umutoza wayo wungirije, ugiye gukomeza amasomo y’ubutoza.

Nshimiyimana Maurice Maso
Nshimiyimana Maurice Maso

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Musanze FC, Imurora Japhet yavuze ko Nshimiyimana ari we wabasabye ko basesa amasezerano akajya gukomeza amasomo y’ubutoza.

Yagize ati “Habayeho ubusabe bwa Maso, yadusabye ko twamuha umwanya wo kwitegura gusubira kwiga kuko kujyayo biri hafi, turicara turamworohereza ngo ajye ku ishuri."

Uyu mutoza atandukanye na Musanze FC nyuma yuko yari aherutse gusoza amasomo ye yo kubona ibyangombwa bitangwa na CAF, bimwemerera gutoza ku rwego rwa B amasomo yakurikiraniraga mu gihugu cya Uganda.

Nshimiyimana Maurice watoje umukino wa nyuma tariki 11 Ukuboza 2022 Musanze FC, agatsindwa na Gasogi United 1-0, yari amaze umwaka umwe n’amezi atatu mu ikipe ya Musanze FC yagezemo mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Nzeri.

Ubwo Nshimiyimana Maurice yasinyaga amasezerano
Ubwo Nshimiyimana Maurice yasinyaga amasezerano

Ku gihe cye mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, we n’umutoza mukuru Frank Ouna bagejeje Musanze FC ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona.

Musanze FC kugeza ubu itari kumwe n’umutoza wayo mukuru, Umunyakenya Frank Ouna, na we umaze igihe yaragiye kwivuza iwabo, iraba iri gutozwa na Nyandwi Idrissa n’ubundi wari umaze iminsi ari gutoza iyi kipe, byitezwe ko bazasozanya n’igice kibanza cya shampiyona gisigaje imikino ibiri mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe, buvuga ko umutoza mukuru ashobora kugaragara ku munsi wa 15 bakina na Police FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka