Musanze FC yasinyishije Iradukunda Bertrand wahoze muri Kiyovu Sports

Iradukunda Bertrand wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, yasinyiye Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023.

Iradukunda Bertrand yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Musanze FC
Iradukunda Bertrand yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Musanze FC

Si Iradukunda gusa umaze gusinya amasezerano muri Musanze FC, kuko Mohammed Sulley uturutse mu gihugu cya Ghana na we yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Musanze.

Uwo munye-Ghana wasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Musanze FC, aturutse mu ikipe ya King Faisal yo muri Ghana, akaba yarigeze guhamagarwa no mu ikipe y’igihugu ya Ghana.

Mohammed Sulley na we yasinyiye Musanze FC
Mohammed Sulley na we yasinyiye Musanze FC

Intego ikipe ya Musanze yihaye muri uyu mwaka wa Shampiyona 2023-2024, ni ukubaka ikipe ikomeye bakazategereza guhatanira ibikombe muri shampiyona ya 2024-2025, nk’uko Habimana Sosthene (Lumumba) ugiye gutoza iyo kipe mu gihe cy’imyaka ibiri abivuga.

Ati “Uyu mwaka navuga ko ari ukubaka ikipe, kuko mu bakinnyi 25 ikipe yari ifite mu mwaka ushize, abasigayemo ni barindwi bonyine, murumva ko umwaka wa mbere ari uwo kubaka ikipe ariko hakubakwa ikipe ihatana, ikipe itanga akazi ku makipe 15 tuzahura, turashaka kubaka ikipe itwara ibikombe”.

Iradukunda na Tuyishimire Placide, Umuyobozi wa Musanze FC
Iradukunda na Tuyishimire Placide, Umuyobozi wa Musanze FC

Umutoza Habimana Sosthene yashimiye abatoza asimbuye ku kazi gakomeye avuga ko bakoze nyuma yo kugeza Musanze FC ku mwanya wa cumi muri shampiyona y’umwaka ushize, avuga ko uyu mwaka nta bitangaza yakwizeza ubuyobozi, kuko ngo agiye kubaka ikipe nshya nyuma y’uko abakinnyi hafi ya bose agiye gukoresha ari bashya.

Ati “Abayobozi na bo barabizi, abakinnyi hafi ya bose ni bashya, ni ukubaka, kandi ikipe ntabwo yubakwa mu mwaka umwe cyangwa ibiri, bifata igihe kirekire”.

Arongera ati “Ntabwo ntangiriye kuri zero kuko hari ibyiza abo nsimbuye bakoze nzaheraho, ngiye kubaka ikipe irimo abana bavuka ino aha, kandi bashobora gutanga umusaruro mu makipe y’igihugu, yaba into n’inkuru”.

Musanze FC isinyishije abo bakinnyi babiri, nyuma yo gusinyisha Umunyezamu Madou Jobe ufatira ikipe y’igihugu cye cya Gambia.

Muhammad Sulley na Iradukunda Bertrand, bombi basinye amasezerano y'imyaka ibiri
Muhammad Sulley na Iradukunda Bertrand, bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka