Musanze FC yashyize hanze umwambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 (Amafoto)
Mu ijoro ryo ku wa 24 Kamena 2024, ikipe ya Musanze FC yashyize hanze umwambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2024, ugaragara amagambo ya "Visit Musanze" bivuze ngo Sura Musanze.
Iyi myambaro izakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino uteganyijwe gutangira muri Kanama 2024, irimo umwambaro w’umutuku mwinshi isanzwe ikinisha yakiriye imikino yo mu rugo aho umusozo w’amaboko yawo uzengutswe n’ibirunga biri mu ibara ry’umweru.
Muri uyu mwambaro nomero n’andi magambo awanditseho yose yandikishije ibara ry’umweru nkuko iyi kipe isanzwe yambara umutuku n’umweru
Umwambaro wa kabiri, ni uwo iyi kipe izajya yambara ku mikino yasuyemo andi makipe aho wo wiganjemo ibara ry’umweru cyane, nomero n’andi magambo yanditseho ndetse ikora ryawo n’umuzenguruko w’umusozo w’amaboko byandikishijwe ibara ry’umutuku.
Umwambaro wa gatatu ni umwambaro w’icyatsi cyinshi, aho ugaragaramo ibara ry’umweru riri mu magambo awanditseho ndetse na nomero n’umuzeruko w’umusozo w’amaboko hanagaragaramo ibirunga biri mu ibara ritukura.
Iyi myambaro yakozwe n’uruganda Songalo Authentic rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihuriye ku mwihariko w’ubukerarugendo busanzwe bugaragara mu Karere ka Musanze aho hagaragaramo ingagi ndetse n’ibirunga nka bimwe mu bikurura ba mukerarugendo muri aka gace.
Muri uyu murongo w’ubukerarugendo kandi, kuri iyi myambaro mu gatuza handitseho amagambo ya "Visit Musanze" bivuze "Sura Musanze" ndetse munsi ya nomero mu mugongo hakaba hariho Akarere ka Musanze nk’umuterankunga mukuru w’ikipe kongeraho ikirango cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kigaragara ku kuboko kw’ibumoso.
Musanze FC mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 yabaye iya gatatu muri shampiyona, ejo ku wa Mbere yatangiye imyitozo yitegura shampiyona 2024-2025 biteganyijwe ko izatangira tariki 18 Kanama 2024.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|