Musanze FC yabonye umuvugizi mushya

Ikipe ya Musanze FC yahawe umuvugizi mushya ari we Uwihoreye Ibrahim usanzwe ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC (Team Manager).

Uwihoreye Ibrahim yongerewe Inshingano: Ubu ni we muvugizi wa Musanze FC
Uwihoreye Ibrahim yongerewe Inshingano: Ubu ni we muvugizi wa Musanze FC

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite ya Musanze FC yateranye ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2020 i Musanze. Urubuga rwa Internet rwa Musanze FC rwanditse ko Ibrahim Uwihoreye yongerewe inshingano zo kuba Umuvugizi wa Musanze FC umwanya yasimbuyeho usanzwe ari Umunyamabanga wa Musanze FC Rutishereka Makuza Jean.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuvugizi mushya wa Musanze FC, Beans Uwihoreye Ibrahim, yashimiye Komite y’ikipe icyizere yamugiriye. Yagize ati "Ndashima Komite y’ikipe yangiriye icyizere ndetse nkazagikoresha mu nyungu z’ikipe. Ndizeza abayobozi ba Musanze FC n’abafana ko nzakora inshingano zanjye mu rwego rwo guteza Musanze FC imbere."

Rutishereka Makuza Jean wari usanzwe ari umuvugizi akaba n’Umunyamabanga yagumanye inshingano zo kuba Umunyamabanga, mu gihe Uwihoreye Ibrahim azakora inshingano zo gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC no kuba Umuvugizi wayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka