Musanze FC yabonye amanota atatu ya mbere, Mukura yongera gutsikira

Ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe itangirana amanota atatu. Ni mu gihe ikipe ya Mukura VS yongeye kunyerera nyuma yo kunganya na Sunrise FC ubusa ku busa.

Abakinnyi ba Musanze FC bishimira igitego
Abakinnyi ba Musanze FC bishimira igitego

Hari ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wakinwe ku wa mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020.

Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanjemo:

Ndoli Jean Claude
Nyandwi Saddam
Niyonshuti Gad
Mussa Ally Sova
Niyonkuru Tuyisenge Vivier
Niyonsenga Idrissa
Twizerimana Onesme
Mutebi Rashid
Samson Ikwechukwu
Ndizeye Innocent
Muhire Anicet.

Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanjemo:

Hakundukize Adolphe (captain)
Mbarushimana Emile (30)
Ndacyayisenga Ally (16)
Nkurikiye Jackson (2)
Dushimimana Janvier (15)
Tuyishime Eric (5)
Nsengiyumva Idrissa (6)
Kagaba Obeid (3)
Minani Paul (10)
Izabayo Daniel (7)
Harerimana Jean Claude

Abakinnyi 11 ba As Muhanga babanjemo
Abakinnyi 11 ba As Muhanga babanjemo

Musanze FC mu rugo yakiriye As Muhanga kuri stade Ubworoherane itsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Musanze FC yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Twizerimana Onesme. Nyuma y’iminota 11 gusa Musanze FC yatsinze igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Ndizeye Innocent bakunda kwita Kigeme.

Nyuma y’ibi bitego As Muhanga isa n’iyakangutse maze ku munota wa 30 Kapiteni wa As Muhanga Hakundukize Adolphe atsinda igitego kimwe.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kwiharira umupira kwa As Muhanga ariko birangira Musanze FC irinze izamu ryayo umukino urangira amanota agumye mu majyaruguru.

Ikipe ya Mukura VS yabuze andi manota atatu imbumbe nyuma yo kunganya na Sunrise FC ubusa ku busa. Umunsi wa mbere wa shampiyona na wo wari wasize itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego bitatu kuri kimwe.

Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

Imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona:

Ku wa mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020

 Musanze FC 2-1 As Muhanga
 Etincelles FC 2-1 Espoir FC
 Mukura VS 0-0 Sunrise FC

Ku wa kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020

15:00 Kiyovu Sports vs Marines FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka