Musanze FC vs Gicumbi FC: Imbangukiragutabara yarabuze, umukino uhagarara iminota 12

Ubwo habaga umukino hagati ya Musanze FC na Gicumbi FC kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, umusifuzi yahagaritse umukino iminota 12, nyuma yuko Imbangukiragutabara igenewe ubutabazi ku kibuga yabuze mu buryo budasobanutse, biteza impagarara kuri sitade Ubworoherane.

Imbangukiragutabara zihahurie ari ebyiri habura iminota ibiri ngo Musanze fc iterwe mpaga
Imbangukiragutabara zihahurie ari ebyiri habura iminota ibiri ngo Musanze fc iterwe mpaga

Ubwo abakinnyi bajyaga mu karuhuko k’iminota 15 nyuma yo kurangiza igice cya mbere, byatunguye abenshi mubari kuri sitade, nyuma yo kubona umushoferi n’Umuganga batwara imbangukiragutabara, abakinnyi bagaruka mu kibuga batarayigarura, ibintu byari bigiye gutuma ikipe ya Musanze iterwe mpaga hagati mu mukino.

Ni ibintu byateje urujijo, ndetse abafana bamwe batangira kuvuga ko ikipe yabo ya Musanze yagambaniwe, dore ko igice cya mbere cyari cyanarangiye yatsinzwe na Gicumbi 2-1.

Umusifuzi yirinze gufata icyemezo ngo atangize umukino atabona Imbangukiragutabara ku kibuga, nibwo bategereje bigera ku munota wa 12 umukino utaratangira.

Nyuma yuko imbangukiragutabara yari ku kibuga mu gice cya mbere ibuze, Shoferi na Muganga bayitwaye bakomeje guhamagarwa ariko ntibafate telefoni, ubuyobozi bwa Musanze FC buhitamo gushakisha indi Modoka mu kwirinda guterwa mpaga.

Indi mbangukiragutabara ubuyobozi bw’ikipe bwari bumaze gushaka ikihagera, yahahuriye n’iyo yari yabuze, ibintu abafana bari basa n’abariye karungu batishimiye, bakomeza guhata ibibazo umushoferi n’Umuganga bari batwaye iyo modoka ari nako barushagaho kubotsa igitutu bashaka kubavana mu modoka ariko Police irabakumira.

Mu kwisobanura kwa Shoferi wari watwaye iyo Ambulance, yavugaga ko imodoka yari yagize ikibazo cyo gutobokesha ipine, yisobanura avuga ko yari yagiye kuyihomesha.

Ni ibisobanuro bitanyuze abakunzi ba Musanze FC, aho bakomeje kumushinja ubugambanyi bugamije gutsindisha ikipe yabo.

Uwitwa Umuhire Martin ati “mu bigaragara ikipe yagurishijwe, ntitwumva uburyo umushoferi yatwara ‘Ambulance’ akagenda atavuze twanamuhamagara dushaka kumusaba kuzana imodoka mu kwirinda ko baduhana tugasanga yakuyeho telefoni,twamenye ko yayitwaye kubw’akagambane ngo ikipe yacu iterwe ihanwe″.

Mugenzi we ati “uyu mushoferi turamuzi n’ubundi ntabwo akunda ikipe yacu, yakiniye Mukungwa FC, kandi ahora abyigamba avuga ko adashobora kwambara imyambaro ya Musanze FC, batubwiye ko yari mu kabari ategereje ko iminota 15 irangira bakadutera Mpaga, ntazibeshye ngo yongere agaruke kuri iki kibuga bajye badushakire undi mushoferi″.

Umusifuzi yahise atangiza igice cya kabiri, kitigeze kibonekamo igitego, kuko umukino warangiye Musanze FC itsinzwe na Gicumbi FC 2-1, ibitego byose byatsinzwe mu gice cya mbere.

Ku ruhande rw’ikipe ya Gicumbi, igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 19, gitsinzwe na Gahamanyi Boniface, igitego cya kabiri gitsindwa ku munota wa 45 na Mfitumukiza Nzungu, mu gihe igitego kimwe cya Musanze FC cyatsinzwe kuri Penariti yatewe na Kambale Salita Gentil ku munota wa 25.

Muri uwo mukino MBWEKI TODET, Umutoza w’agateganyo wa Musanze FC yoherejwe mu bafana igice cya kabiri kigitangira, nyuma yo guteza imvururu avuga ko yimwe panariti yakorewe umukinnyi we.

Kuba Gicumbi FC itsinze uwo mukino ibitego 2 - 1, bikomeje kuyiha amahirwe yo kuba yaguma mu cyiciro cya mbere, aho yahise igira amanota 20, ikarusha amanota atanu Amagaju FC iri ku mwanya wa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka