Musanze FC iraducitse - Umutoza wa Etincelles

Umukino wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wahuje Musanze FC na Etincelles FC kuri sitade Ubworoherane ku itariki ya 2 Gicurasi 2019 warangiye Musanze FC itsinze Etincelles FC 1 - 0.

Abafana ba Etincelles babuze intsinzi bari baje bizeye
Abafana ba Etincelles babuze intsinzi bari baje bizeye

Ni umukino warimo imibare myinshi ku mutoza Nduhirabandi Abdul Khalim (Coka) wa Etincelles na Ruremesha Emmanuel wa Musanze FC, dore ko amakipe yombi ari mu myanya mibi yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Musanze FC yagiye gukina uwo mukino iri ku mwanya wa 13 n’amanota 26, irushwa inota rimwe na Etincelles FC.

Etincelles FC yari yaherekejwe n’imbaga y’abafana bagaragaje ko bifitiye icyizere cyo gukura amanota atatu i Musanze dore ko bafannye ikipe yabo kuva umukino utangiye kugeza ku munota wa nyuma.

Ntibyabahiriye kuko babonye ibyo batari biteze mbere y’umukino, batsindwa igitego mu minota ya mbere y’umukino, aho Etincelles FC yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Musanze ishaka kwishyura ariko umunyezamu wa Musanze ababera ibamba avanamo ibitego byasaga n’ibyabazwe.

Igitego cya Musanze cyatsinzwe ku munota wa gatandatu w’umukino, ku ishoti ryatewe na Barirengako Frank umupira uruhukira mu rushundura.

Ikipe ya Etincelles yakomeje gutizwa umurindi n’abafana benshi bari bayiherekeje, ikomeza gusatira ariko ihusha ibitego byabazwe, umukino urangira nta gihindutse ari cya gitego kimwe cya Musanze FC ku busa bwa Etincelles.

Wari umukino w'ishiraniro
Wari umukino w’ishiraniro

Mu minsi ishize hari amakuru yagiye avugwa, aturutse mu buyobozi bw’ikipe ya Etincelles, avuga ko Umutoza Nduhirabandi yasabwe gutsinda umukino wa Musanze FC, atawutsinda akaba yasezererwa burundu mu ikipe.

Nduhirabandi aganira na Kigali Today nyuma y’umukino, yagaragaje ko atari ku gitutu cyo kuba yatsinzwe na Musanze FC, avuga ko abanye neza n’abayobozi b’ikipe n’abafana ,kandi ko yiteguye gukomeza akazi muri Etincelles akazitwara neza mu mikino isigaye.

Agira ati “Twaje twiteguye gutsinda Musanze Fc duhanganiye umwanya, twari imbere yayo, iraducitse ituje imbere, gusa twakinnye neza, icyo twabuze ni amahirwe.

Nta kibazo gihari, nta na kimwe turacyafite imikino myinshi, njye ku bwanjye nk’umutoza, nta kibazo na kimwe mbona”.

Akomeje agira ati “Abayobozi nta kibazo dufitanye, badufashe neza, mwababonye bari baje na hano kudushyigikira, dufitanye umubano mwiza nta kibazo gihari, naho ibyo byatambutse koko hari akabazo kari karimo, ariko ndabashimira kuba barihutiye kukabona bakagira icyo bagakosoraho, badufashe neza mu ikipe hari umwuka mwiza”.

Abakinnyi ba Etincelles babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Etincelles babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga mu ikipe ya Musanze
Abakinnyi babanje mu kibuga mu ikipe ya Musanze

Umutoza Ruremesha we avuga ko amanota atatu yabonye amuhaye imbaraga n’icyizere cyo gukomeza kwitwara neza mu mikino itaha.

Ati “Ni ibyishimo kuri twe, wenda biradutera imbaraga mu bihe biri imbere, abakinnyi bari bazi ibihe bibi turimo, twabaganirije tububaka mu mutwe tubereka ko abakunzi b’ikipe batishimye.”

Aya manota avuze byinshi cyane nyuma y’igihe kinini tutitwara neza, twongeye guha ibyishimo Abanya- Musanze, kandi twiteguye gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye”.

Abakinnyi ba Etincelles FC babanje mu kibuga

Nsengimana Dominique(22), Mumbele Claude(28), Akayezu Jean Bosco(7), Nshimiyimana Abdou(21), Rucogoza Aimable(2), Nahimana Isiaka(11), Uwimana(5), Muganza Jahnson(25), Mutebi Rachid(9), Ngabo Mucyo Fred(4), Uwihoreye Ismael(24).

Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga

Shema Innocent(42), Hakizimana François(3), Habyarimana Eugene(2), Harerimana Obed(21), Dushimumugenzi Jean(24), Nduwayo Valeur(13), Barirengako Frank(6),Gikamba Ismael(5), Mugenzi Cedrick(22), Patrick Kabuluta(4), Kambale Salita Gentil(9).

Mu mikino itaha, Etincelles FC izasura Kirehe FC ku itariki 05 Gicurasi 2019, mu gihe kuri iyo tariki, Musanze FC izerekeza i Huye gucakirana na Mukura VS.

Abafana ba Etincelles bababazwa n'uburyo abakinnyi b'ikipe yabo bari guhusha ibitego byabazwe
Abafana ba Etincelles bababazwa n’uburyo abakinnyi b’ikipe yabo bari guhusha ibitego byabazwe
Abafana ba Etincelles bari benshi
Abafana ba Etincelles bari benshi
Abafana ba Etincelles bari bitwaje ingoma zijyanye n'igihe
Abafana ba Etincelles bari bitwaje ingoma zijyanye n’igihe
Aba bafana ba Musanze bo ni uku babigenje
Aba bafana ba Musanze bo ni uku babigenje
Abafana ba Etincelles morale yari yose
Abafana ba Etincelles morale yari yose
Abafana ba Etincelles nubwo batsinzwe igitego cyihuse ntibacitse intege
Abafana ba Etincelles nubwo batsinzwe igitego cyihuse ntibacitse intege
Abafana ba Musanze bishimiye intsinzi
Abafana ba Musanze bishimiye intsinzi
Abafana ba Musanze FC muri Morale
Abafana ba Musanze FC muri Morale
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

joseph from Uganda ndabona APR izagitwara yari komeZusenge joseph

komezusenge joseph yanditse ku itariki ya: 5-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka