Musanze FC igaruye umutoza Seninga Innocent nyuma y’imyaka ibiri ayivuyemo

Ikipe ya Musanze FC imaze gutangaza Seninga Innocent nk’umutoza mukuru wayo, akaba ayigarutsemo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize batandukanye.

Seninga Innocent agarutse muri Musanze FC
Seninga Innocent agarutse muri Musanze FC

Nk’uko iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagize iti "Seninga Innocent yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri yo kutubera umutoza mukuru. Amahirwe masa mutoza"

Seninga Innocent atangajwe muri Musanze FC nyuma yo kugenda kwa Adel Abdelrahman Ibrahim Adel uherutse gutandukana n’iyi kipe.

Seninga Innocent yari amaze iminsi adafite akazi nyuma yo gutandukana na Etincelles FC mu kwezi kw’Ukwakira 2019.

Uyu mutoza yatoje amakipe ya Kiyovu Sports mu mwaka wa 2015, ayivamo yerekeza muri Etincelles FC. Mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 yerekeje muri Police FC ayivamo muri 2018 ajya gutoza Musanze FC. Nyuma ya Musanze FC yatoje amakipe ya Bugesera FC na Etincelles aherukamo, none asubiye muri Musanze FC.

Shampiyona yahagaritswe Musanze FC iri ku mwanya wa 12
Shampiyona yahagaritswe Musanze FC iri ku mwanya wa 12

Ikipe ya Musanze FC yasoje umwaka w’imikino wa 2019/2020 iri ku mwanya wa 12 aho ifite amanota 26. Mu mikino 23 yatsinzemo itanu, itsindwa irindwi, inganya 12. Muri iyi mikino yatsinze ibitego 22 itsindwa 28 bivuze ko yasoje irimo umwenda w’ibitego bitandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka