Mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba APR FC ku wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023 ku cyicaro cy’ikipe, umuyobozi wa APR F.C yababwiye ko batishimiye uko bari kwitwara mu kibuga no hanze yacyo ndetse ko byatumye batangira gushidikanya ku bushobozi bwabo.
Ati “Ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko muri kwitwara haba mu mikinire n’ikinyabupfura kibaranga buri munsi kuko byose ni ho bishingiye. Muri gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, muri kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.”
- Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga
Lt Gen Mubarakh Muganga yakomeje yibutsa abakinnyi ko na mbere y’uko bagurwa iyi kipe yabanje kwirukana abakinnyi 17 bityo ko nihatabaho impinduka n’ubundi hari abazirukanwa.
Ati ”N’ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho n’ubundi hari abazatandukana n’ikipe y’ingabo z’ Igihugu.”
- Abakinnyi ba APR FC bamenyeshejwe ko hari abashobora kuzayisohokamo nyuma y’uyu mwaka w’imikino
- Manishimwe Djabel, Kapiteni wa APR FC wavuze mu izina ry’abakinnyi
Umuyobozi wa APR FC yasoje yibutsa abakinnyi ko intego ikipe ihorana ari ugutwara ibikombe anenga abitwara nabi ndetse anashima abitwara neza.
APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona aho afite amanota 53 n’ibitego 22 izigamye mu gihe ikurikirwa na Kiyovu Sports banganya amanota ariko ikazigama ibitego 14.
- Abatoza ba APR FC bagaragaje uburakari ku mukino wa Gasogi bwanaviriyemo uwungirije guhabwa ikarita itukura
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|