Muri iyi weekend Star Times iradabagiza abakunda umupira wo mu Bwongereza

Star times irageza ku Banyarwanda n’isi muri rusange imikino ya ½ cya FA Cup kuri Stade ya Wemble muri iyi weekenda. Yashyize igorora abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunda shampiyona y’u Bwongereza ndetse na FA CUP aho amakipe yo mu Bwongereza ahatanira igikombe gitangwa n’Umwamikazi Elizabeth.

Ku bafatabuguzi ba Star Times irabagezaho umukino uhuza Arsenal na Manchester City kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2020 saa 20:45’, naho ku cyumweru amakpe yanyu Manchester United na Chelsea azacakirana saa19:00 zuzuye.

Ibiciro byakubiswe hasi aho abafatabuguzi ba Star Times bakoresha bouquet ari 8,000Rwf ku kwezi, na 2,700Rwf/ ku cyumweru mu gihe abakoresha Bouquet ya Smart bishyura 8,500frw ku kwezi na 2,850Rwf ku cyumweru.

Abafatabuguzi bacu bakoresha Bouquets za Classic, Smart, Unique, Super, na Max na bo bararyoherwa n’imikino yo guhatanira igikombe cy’Umwamikazi w’ u Bwongereza FA Cup biyicariye imbere ya terevisiyo zabo nk’abari Wemble Statadium aho amakipe y’ibihanganjye azaba yesurana muri ½.

Amakipe akomeye y’ama club mu Bwongereza azaba ahanganye kuri Sitade ya Wemble yishakamo azongera guhurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere.

Iyi sitade ifite amateka yo kuva muri 2008 imaze kwakira season 8 zose muri ½ avamo abiri ahurira ku mukino wa nyuma maze itsinze igaherezwa igikombe n’Umwamikazi w’u Bwongereza.

Usibye Liverpool yatsinzwe ku munsi wa gatanu w’imikino yo guhatanira iki gikombe, andi makipe akomeye nka Alsenal, Manchester City, Chelsea na Manchester United azakina 1/2 yishakamo abiri azahurira ku mukino wa nyuma.

Ku wa gatandatu Arsenal izacakirana na Manchester City iyirusha intsinzi muri Shampiyona y’u Bwongereza kuko mu mikino irindwi Arsenal imaze gukina yatsinzemo itatu gusa nyuma y’uko imikino yongeye gusubukurwa kubera COVID 19, muri iyo mikino harimo n’uwo Arsenal yatsinzwe ibitego 3-0 na Manchestre City ku kibuga cya Manchester City muri Shampiyona.

Ikipe ya Manchester City yo izaza mu kibuga itinyitse kuko yatsinze amakipe arimo na Liverpoll iherutse gutwara igikombe cyo ku mugabane w’i Burayi iyitsinze 4-0, Manchester City kandi yihanangirije amakipe nka Newcastle, Brighton na Burnley aho yagiye iyatsindi adakozemo nibura ibitego 5-0.

Umutoza Pep Guardiola wa Manchester City avuga ko n’ubwo batatwaye igikombe cy’amakipe yo ku mugabane w’i Burayi batazajenjekera igikombe cya FA kubo ikipe ishoboye ari n ayo mpamvu bizeye guhigika amakipe yose bakegukana igikombe cy’Uwamikazi w’u Bwongereza.

Agira ati “Dufite ibihe bitoroshye mu byumwru bibiri biri imbere, twiteguye kwitwara neza kandi Manchester City iriteguye bizaba ari ibicika”.

Ikipe ya mukeba w’Umujyi wa City ari wo Manchester United izaba yakoze ku bakinnyi bayo bameze neza nk’Umunyaportugal ukina ataha izamu Bruno Fernandes, hari kandi umukinnyi Anthony Martial, na Mason Greenwood bose batsinze ibitego byinshi mu mikino bamaze gukina muri Shampiyona.

Ku mukino wo ku cyumweru ikipe ya Manchester United izacakirana na Chelsea idahagaze neza nyuma yo kugaruka mu kibuga imikino isubukuwe kubera COVID 19, mu mikino ya Shampiyona ikaba yaragiye itsinda ikanatsindwa.

N’ubwo Chelsea yatsinze Manchester City ariko na yo yatsinziwe 3-0 i Sheffield United mu weekend ishize.

Abatoza b’amakipe yombi Ole Gunnar Solskjær wa Manchester United Frank Lampard bahize gutsinda uwo mukino dore ko banaziranye ubwo mu mwaka wa 2007 Chelsea yatsinze Manchester United icyo gihe Frank Lampard wakiniraga Chelsea akaba anayitoza yabaye umukinnyi mwiza wahembwe kuri uwo mukino.

Icyakora ikipe ya Manchester United na yo ifite imihigo ishingiye ku ntsinzi yagiye igira kandi ikigaragaza kugeza kuba igeze ku mukino wa ½ cya FA Cup umutoza akaba avuga ko amakipe yose arangamiye kiriya gikombe bubi na bwiza.

Abakunzi ba Ruhango rero nababwira iki kuko weekend yose mufashwe neza kuri Star Times mukaryoherwa na ½ cya FA Cup.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka