Murenzi yavuze ku bakinnyi bane bategerejwe muri Rayon Sports no ku munyezamu Kwizera

Umuyobozi wa komite y’inzibacyuho wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yavuze ku bakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports itegereje muri iki cyumweru, ndetse n’ikibazo cy’umunyezamu Kwizera Olivier.

Nyuma yo gusezerera bamwe mu bakinnyi babarizwaga mu ikipe ya Rayon Sports, iyi kipe ikomeje urugamba rwo gushaka uko yabasimbuza, mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Murenzi Abdallah uri kuyobora inzibacyuho muri Rayon Sports
Murenzi Abdallah uri kuyobora inzibacyuho muri Rayon Sports

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash FM , Murenzi Abdallah yavuze ku bakinnyi bamaze iminsi bavugwa ko bazerekeza muri Rayon Sports, barimo Moussa Camara, babiri iyi kipe yatijwe na TP Mazembe, Biramahire Abeddy, ndetse no ku bibazo by’abanyezamu Kwizera Olivier na Kimenyi Yves.

Umunyezamu Kwizera Olivier

Kuri uyu munyezamu wavuye mu ikipe ya Gasogi United ariko akaba yari atarabona urupapuro rumurekura (release letter), Murenzi yatangaje ko bamaze kuganira n’ikipe ya Gasogi ndetse ko aza no kubona urwo rupapuro kuri uyu wa Mbere hatagize igihinduka.

Kimenyi Yves

Kuri uyu munyezamu wamaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports, nyuma y’ibiganiro aheruka kugirana n’iyi kipe, yamaze kwemererwa kujya muri Kiyovu Sports ndetse yanamaze guhabwa urupapuro rumurekura (release letter).

Abakinnyi bavuye muri TP Mazembe

Ni abakinnyi ikipe ya TP Mazembe iheruka gutiza Rayon Sports mu gihe cy’umwaka, aho biteganyijwe ko Umunya Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega agera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, naho Rutahizamu Robert Mbelu we akaba ategereje ibyangombwa by’inzira, akaba yagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Umunya-Côte d'Ivoire Jean Vital Ourega aragera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri
Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega aragera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri
Rutahizamu Robert Mbelu ategereje kubona ibyangombwa by'inzira
Rutahizamu Robert Mbelu ategereje kubona ibyangombwa by’inzira

Biramahire Abeddy

Uyu ni rutahizamu w’umunyarwanda wari umaze iminsi akina mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, aha naho Murenzi Abdallah akaba yatangaje ko bamaze kumvikana, akaba yagera mu Rwanda muri iki cyumweru.

Moussa Camara

Moussa Camara agiye kugaruka muri Rayon Sports
Moussa Camara agiye kugaruka muri Rayon Sports

Uyu ni rutahizamu ukomoka muri Mali, akaba yarigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2016/2017, uyu nawe atagerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru aho nawe yamaze kumvikana na Rayon Sports, nk’uko byemejwe na Perezida wa Rayon Sports uyu munsi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka