Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports yatanze inama agira n’icyo asaba abakunzi bayo

Murenzi Abdallah wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yasabye abakunzi ba Rayon Sports gushyira hamwe, anatangaza ko abona imbere hari ibisubizo byiza kuri Rayon Sports.

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah wayoboye iyi kipe akanayihesha igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka umunani yari imaze itagitwara, arakangurira abakunzi ba Rayon Sports kudatatana.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, aho yavuze ko n’ubwo asigaye ari mu magare ariko nk’umukunzi wa Rayon Sports yiteguye gutanga umusanzu uwo ari wo wose ngo rayon Sports yongere kuba ikipe ikomeye.

Yagize ati“Muri iyi minsi ibihe ikipe irimo ntabwo bishimishije kubera ko ukurikiye ibibazo bihari, amakimbirane ahari, inyandiko za hato na hato z’inzego zitandukanye, n’amatangazo anyura mu itangazamakuru ntabwo ari ubuzima bushimishije, Rayon Sports abakunzi bayo bifuza ko yaba ari ikipe ishyize hamwe”

Murenzi Abdallah yatanze inama ku bibazo biri muri Rayon Sports
Murenzi Abdallah yatanze inama ku bibazo biri muri Rayon Sports

“Yagakwiye kuba iri ku isoko ishaka abakinnyi bazahatana n’izndi kipe zikomye, kuko uyu mwaka ntizasohoka, kandi ni ikipe imenyereye kuza mu myanya myiza isohokera igihugu, ubu hagakwiye kuba harimo igikorwa cyo gushaka abakinnyi bazayifasha umwaka utaha mu kugaruka muri urwo ruhando, ariko uwo mwanya ntabwo uri gukoreshwa ahubwo abantu bari gukoresha uwo mwanya mu guterana amagambo no mu bindi bitubaka kandi bisenya”

Yakomoje ku byo Perezida Kagame aheruka gutangaza, aho abona ko imbere hari ibisubizo byiza

“Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Republika yabivuze, ikibazo kiri mu biganza bya Minisiteri ya Siporo, ndizera neza ko inzego z’igihugu cyacu yaba RGB, yaba Minisiteri n’izindi nzego zifuza ko Rayon Sports ikomera, abakunzi ba Rayon Sports banezerwa ku buryo igisubizo kizatangwa kizongera kugarura Rayon Sports ikongera kuba ikipe nziza”

“Inama natanga ni uko nk’abakunzi ba Rayon Sports bagomba kudatatana, bakwiye gushyira hamwe kuko gutatana ni ugucika imbaraga, n’ubwo harimo ibyo bibazo cy’ubuyobozi, abayobozi barahita ikipe igasigara, ibihe nk’ibi bibaho ariko iyo ibibazo bivutse ibisubizo biri inyuma biba ari byiza”

”Nayoboye Rayon Sport nyuma ndagenda, abansimbuye nabo baragenda gutyo gutyo nabariho igihe kizagera nabo bagende ariko umufana azahoraho, umukunzi wa Rayon ntaho azajya.”

Yayoboye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013
Yayoboye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013
Ubu ayobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda
Ubu ayobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bagakwiye gukora ibyubaka aho gukurura akajagari. Abakunzi ba rayon gushyira hamwe nibyo byonyine byabahesha ishema

Leon yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka