Munyaneza Didier yabaye uwa kabiri mu gace ka mbere ka Tour du Cameroun

Ku munsi wa mbere w’isiganwa rizenguruka Cameroun "Tour du Cameroun", umunyarwanda Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa kabiri aho uwa mbere yamusizeho amasegonda 41

Kuri uyu wa Gatandatu muri Cameroun hatangiye isiganwa rizwi nka "Tour du Cameroun", isiganwa ryanatumiwemo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare (Team Rwanda).

Ikipe y'u Rwanda iri muri Cameroun
Ikipe y’u Rwanda iri muri Cameroun

Agace ka mbere kabaye uyu munsi, ryabereye mu mujyi wa Douala aho basiganwe intera ya kilometero 123.3, aho umunya-Cameroun Terra Artuce Jodele ukinira ikipe ya SNH Velo Cameroun ari we waje ku mwanya wa mbere.

Yabaye uwa mbere akoresheje 02h51’33", akurikirwa n’umunyarwanda Munyaneza Didier wahageze nyuma y’amasegonda 41.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka