Munyakazi Sadate yemeje ko Muhadjili azakinira Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yabwiye abafana ba Rayon Sports ko rutahizamu Hakizimana Muhadjili agomba kuzakinira Rayon Sports.

Ku wa kabiri tariki 21/07/2020 ni bwo twanditse ko umukinnyi Hakizimana Muhadjili yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, ariko Rayon Sports ikaba itari yigeze itangaza ko uyu mukinnyi yayisinyiye.

Muhadjili aheruka gutandukana n'ikipe ya Emirates FC
Muhadjili aheruka gutandukana n’ikipe ya Emirates FC

Kuri uyu wa Kane mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yagiranye na Radio Rwanda, yatangaje ko umukinnyi Hakizimana Muhadjili agomba kuzakinira iyi kipe mu mwaka w’imikino 2020/2021, ko gusa hasigaye uburyo bwo kubitangaza no kumwerekana.

“Rayon isigaye ifite uko itangaza abakinnyi bayo, Muhadjili agomba kuzaba mu ikipe nziza nabihamya, igihe tuzabitangariza kirahari, icyo navuga ni dukangurira abafana ko bagira uruhare rufatika kugira ngo azaze mu mu mwambaro w’ubururu bwacu”

“Ibyacu twarabirangije, buri wese ashyiremo uruhare kuko ibishoboka byose twamaze kubyuzuza. Nizera ko izaba ari recrutement nziza haba mu kibuga, ku bunararibonye ndetse no mu bafana kuko bagomba nabo kubona ko dufite ikipe nziza ifite ubushobozi bwo guhangana”

Munyakazi Sadate kandi yavuze ko kuba uyu mukinnyi yaratanzweho Miliyoni 13 Frws ku masezerano y’umwaka umwe atari igihombo, kuko ku munsi wo kumwerekana bashobora kuzahita binjiza ayo mafaranga yose bamuguze.

“Si igihombo kuko umunsi tuzamwerekana dushobora kuzatanga cyangwa se tukanagurisha imyambaro kandi bizahita bizahita biyagaruza”

Muhadjili n'ubwo yakiniraga APR FC ariko ngo azi ko abakunzi be benshi ari abafana ba Rayon Sports
Muhadjili n’ubwo yakiniraga APR FC ariko ngo azi ko abakunzi be benshi ari abafana ba Rayon Sports

Muhadjili Hakizimana wakinnye mu makipe nka Etincelles, Kiyovu Sports, Mukura ndetse na APR FC, aherutse gutangaza ko n’ubwo yanyuze muri aya makipe ariko azi ko abafana ba Rayon Sports, aho avuga ko 80% mu bakunzi be mu mupira w’amaguru ari abafana ba Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Karibu muri Gikundiro Muhajiri wacu.ndahamya ko turashe kuntego ahasigaye n,uruhare rwacu nk,abafana gutera ingabo mu bitugu Equipe yacu n, ubuyobozi.nta shyamba dushaka n,amagambo y,urucantege.

Harerimana Ernest yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Muhadjili turamwemra naze aduhe ibyishimo natwe Tuzamushyigikira,sadate,nakomerez’aho,ariko yibande kubakinnyi Bab’Anyarwanda.

Ndayishimiye etienn yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka