Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ibibazo biri muri Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB arugaragariza ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports

Hashize iminsi mu ikipe ya Rayon Sports havugwamo ibibazo, ibyinshi bigaragara ko bishingiye mu kurwanira ubuyobozi bw’iyi kipe ifanwa na benshi mu Rwanda.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye RGB
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye RGB

Mu ibaruwa Kigali Today ifitiye Kopi, Ngarambe Charles yandikiye RGB tariki 14/05/2020 ayisaba kudaha agaciro inyandiko zandikwa mu izina ry’umuryango wa Rayon Sports, aho yavugaga ko kugeza ubu ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.

Ibaruwa Ngarambe Charles yandikiye RGB

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22/05/2020, ni bwo twaje kubona ibaruwa yanditswe na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, aho yagaragazaga bimwe mu bibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports, avuga ko ibyinshi biterwa n’abayishakamo indonke.

Iyi ni ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye RGB

Impamvu : Kugira icyo tuvuga kubyatangajwe na NGARAMBE CHARLES.
Madame,

Twumvise amakuru mu binyamakuru binyuranye ko hari Umuntu witwa NGARAMBE Charles wabandikiye abamenyesha ko ariwe uhagarariye Umuryango wa RAYON SPORTS imbere y’amategeko, niba aribyo twagira ngo mudukundire tugire icyo tuvuga icyo tuvuga kubyo yanditse.

RAYON SPORTS yavutse mu mwaka wa 1965 ivukira i Nyanza yahawe ubuzima gatozi n’iteka rya Minisitiri N° 72/01 ryo kuwa 25 /05/1968, Itegeko N° 04 /2012 ryo kuwa 17 /02/2012 rigena Imitunganyirize n’Imikorere by’Imiryango nyarwanda itari iya Leta mu ngingo yaryo ya 39 iteganya ko Imiryango nyarwanda itari iya Leta yari isanzweho igomba guhuza imikorere n’amategeko ayigenga niri tegeko ( Harmonizing functioning and statutes of national non – gouvernmental organisations with this Law / Conformité des statuts et du fonctionnement des organisations non – gouvernementales nationales à la présente loi).

Mu ngingo yaryo ya 40 iteganya ko imiryango nyarwanda itari iya Leta isanzwe ifite ubuzimagatozi ntiyongera kubusaba.

Mu mwaka wa 2013 tariki ya 12 Kanama abantu bayoboraga Rayo Sports baricaye aho kugira ngo bahuze Statut yacu n’itegeko nkuko byateganywaga nIngingo ya 39 y’Itegeko navuze haruguru bashatse guhita bagira RAYON SPORTS iyabo ku ngufu cyangwa bakoresheje amayeri, maze mu irangashingiro rya Statut bakoze icyo gihe bavuga bashinze bundi bushya RAYON SPORTS muri uwo mwaka wa 2013 banavuga ko ivukiye i Kicukiro ndetse ko abasinye kuri iyo statut aribo ba nyiri RAYON SPORTS, ibi babikora bagamije kuyiyitirira no kunyereza RAYON SPORTS bakoresheje amayeri ariko kandi babikora banyuranyije n’itegeko twavuze haruguru mu ngingo yaryo ya 39 ndetse niya 40.

Nyuma yibyo habaye Impaka zurudaca muri RAYON SPORTS aho uwo muryango ufite Ikipe ikunzwe n’abantu benshi yisanze iyobowe na Komite eshatu zitigeze zihuza imikorere, ibi byatumye inzego zinyuranye zitugira inama maze mu nama Rusange y’Umuryango wa RAYON SPORTS yo kuwa 22 Ukwakira 2017 yateraniye Sport View ifata imyanzuro ikurikira :

1. Hatowe amategeko shingiro ndetse n’amategeko ngenga mikorere y’Umuryango
2. Hatowe Komite Imwe ihagarariye Umuryango imbere y’amategeko iyobowe na Bwana Muvunyi Paul ;
3. Hemejwe ko abazajya bitabira Inteko Rusange ari abahoze ari aba Perezida ba RAYON SPORTS, Abahagarariye amatsinda y’abafana (Fan Club), Umunyamuryango uzajya abasha gutanga Umusanzu wemejwe kugira ngo witabire Inteko Rusange ;
4. Manda yagizwe imyaka ibiri ;

Umuryango wakomejwe kuyorwa nu uwuhagarariye Umwe (Représentant légal) watowe ariwe Bwana Paul Muvunyi ndetse akoresha Inteko rusange zinyuranye harimo iyabereye Kanyinya ndetse n’izindi. Manda ye irangiye tariki ya 14 /07 /2019 mu Nama y’Inteko Rusange yateraniye TUZA IN mu Bugesera natorewe kuyobora Umuryango wa RAYON SPORTS. Mu nama y’inteko Rusange yateranye tariki ya 19/01/2020 iteranira kuri MUHAZI KING FISHER HOTEL twavuguruye amategeko shingiro yacu nkuko mubisanga ku nyandiko mvugo yiyo nama musanga ku mugereka.

Ngarutse kubivugwa ko byanditswe na Bwana Ngarambe Charles aho avuga ko ariwe Représentant Légal ngo kuko ariwe ugaragara mu nyandiko zatse ubuzima gatozi muri RGB (nabyo akaba yarabikoze muburyo bunyuranyije n’Itegeko), uretse ko yabwatse mu buryo bunyuranyije n’itegeko ariko kandi ntago kuba ari we watse ubuzima gatozi bisobanura kuzaba Représentant Légal ubuzima bwe bwose, kuko yarasimbuwe ndetse ku mugereka mboherereje inyandiko mvugo yi ihererekanya bubasha yakoze na Komite ya musimbuye. Icyo yitwaza ko hatandikiwe RGB hamenyeshwa ko yasimbuwe iki nacyo ntikimuha ububasha bwo gukomeza kuba Représentant Légal kuko yasimbuwe mu matora nawe ubwe yigiriyemo uruhare ndetse mu nama y’Inteko rusange yatumije akanayobora yewe akanakora ihererekanya bubasha.

Madame Umuyobozi Mukuru tukaba twibaza aho yarari mu gihe cy’Imyaka yenda kugera kuri ine asimbuwe ??? Mu byukuri nkuko nabibagaragarije uburyo hashinzwe Umuryango wa Rayon Sports mu mwaka 2013 binyuranye n’Itegeko ariko hejuru yibyo icyabiteye ari nacyo gituma uyu munsi abantu badashaka ko RAYON SPORTS igira umurongo ngenderwaho, ngo ikorere mu mu mucyo kandi itere imbere ari nawo murongo dufite uyu munsi nka Komite ya RAYON SPORTS biterwa ni impamvu zikurikira :

• Abantu bakunda kuduruvanga muri RAYON SPORTS nabafite ibyo bayishakamo binyuranyije n’amategeko ndetse nabayishakamo indonke ;
• Abantu nkabo nabashaka guhisha amakosa yakozwe y’Imicungire y’Umutungo, uyu murage ukaba warabaye karande muri RAYON SPORTS nushatse wese kuwuhindura cyangwa kubikurikirana akaba agira ibibazo bikomeye atezwa nabo bahoze bayobora batifuza na gato ko ibyo byashyirwa ahagaragara.
• Muri ryahererekanya bubasha ryakozwe na Bwana Ngarambe Charles igihe yatangaga ubuyobozi hakaba harimo raporo ya Audit yo kuwa 03/03/2016 yabari abagenzuzi ba RAYON SPORTS igaragaza amakosa akomeye yakozwe nabari abayobozi mu micungire y’umutungo tutanibagiwe ibyagiye bigaragara mu igurisha ry’abakinnyi, amafaranga yinjira kuri Stade tutazi irengero ryayo n’ibindi byinshi, Umuntu wese ushaka kugira icyo abikoraho akaba ahura n’ibibazo nk’ibyo turimo guhura nabyo aka kanya;

Madame Umuyobozi Mukuru, twe nk’abayobozi ba RAYON SPORTS tukaba tudashobora kureberera ibyo byose kuko byamunze Ubukungu bwa RAYON SPORTS ndetse bimunga ubukungu bw’Igihugu kuko nkubu igenzura ry’Ikigo ki gihugu gishinzwe kwinziza Imisoro n’amahoro ryagaragaje ko hanyerejwe imisoro irenga miliyoni 229 hagati y’umwaka wa 2014 ;2015 ;2016 hakiyongeraho amadeni n’ibihombo birenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda tukaba tubona igihe kigeze kugira ngo ibi byose bisobanurirwe abanyamuryango n’abanyarwanda.
Mugire amahoro

MUNYAKAZI Sadate
Président et Représentant Légal
wa Rayon Sports

Bimenyeshejwe :
• Madame Minisitiri wa Siporo
• Bwana Umushinja cyaha Mukuru w’u Rwanda
• Umuyobozi Mukuru wa Police y’u Rwanda
• Bwana Umuyobozi Mukuru wa RIB
• Bwana Abayoboye RAYON SPORTS ( Bose)
• Bwana Ngarambe Charles

Umugereka

• Inyandiko mvugo yihererekanya bubasha hagati ya Komite yari icyuye igihe iyobowe na Ngarambe Charles
• Raporo y’abagenzuzi ba Rayon Sports bagaragazaga ikoreshwa nabi ry’Umutungo yo kuwa 03/03/2016
• Inyandiko mvugo y’Inama y’Inteko Rusange ya RAYON SPORTS iheruka yo kuwa 19/01/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Sadate nadufatire abajura agorore rayon birambye twari twarabuze uwabahangara

Harerimana yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Sadate nadufatire abajura agorore rayon birambye twari twarabuze uwabahangara

Harerimana yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Sadate nadufatire abajura agorore rayon birambye twari twarabuze uwabahangara

Harerimana yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Ngewe mbona sadate ashoboye ahubwo Marino gukanda ibibyimba byabamubanjirije bababara bagashakumuhirika kuko ntakundi bamwikiza gusa kuvugisha ikuri akenchi ntinsinda ababishinzwe babyitondere murakoze

Keke yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Wowe uvuga ko udashaka Sadate bivuge wenyine twe turamusha ahubwo ashobora kuba azira gushaka gushyira kumurongo rayon yacu akajagari imazemo imyaka kd ibintu avuga biromo ubwenge urebe yatanze ningingo zamategeko njye icyonkeka yaragambaniwe kk yagaragaza amafuti yakozwe nababanje kubwanjye baturekere sadate akore akazi ikindi abakosheje bahombeje rayon na leta bahanwe nikonjye mbyumva.

mugabe yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Sadate yarasaze nagende ntitumushaka

aline yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Sadate niwe urimo kutuzanira umwiryane nwikipe ntitumushaka rwoseeee

Aristote yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka