Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yandikiye Perezida Kagame

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Republika y’u Rwanda amusaba ubufasha mu gukemura ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports, Aho Munyakazi Sadate aheruka no kwandikira urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, ubu noneho yiyambaje na Perezida wa Republika Paul Kagame.

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yandikiye Perezida Kagame
Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yandikiye Perezida Kagame

Muri iyi baruwa ifite amapaji ane, Munyakazi Sadate agaragaza ko ibibazo biri muri Rayon Sports ahanini biterwa n’abahoze bayobora iyi kipe, aho abashinja kuba baranyereje umutungo, bigatuma batifuza ko we ashyira ahagaragara ibyagiye biba mu myaka yashize.

Hagaragaramo kandi ko mu mwaka wa 2015, ikipe ya Rayon Sports yaba yaratanze ruswa mu basifuzi, ndetse akanerekana ko raporo y’abagenzuzi b’imari igaragaza ko mu myaka ishize muri Rayon Sports habayemo kunyereza amafaranga asaga Miliyari y’u Rwanda.

Iyi ni ibaruwa irambuye Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ariko uyu musaza yagorwa pe nkibya rayo bagiye babyimenyera nubundi ko bamusaba akantu gato kwegura niyegure abeho nkuko yarasanzwe

fina yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Ntibikwiye ko yari kwandika ibyo bintu byose abyandikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. yahubutse cyaneeee. gusa birababaje kuba izindi secteur zose zimaze kuba professional ariko Football wapi. by’umwihariko muri Rayon.
Ikindi iyi baruwa harimo amakosa menshi y’ikinyarwanda bigaragara ko atigeze asoma ngo anononsore neza ibyo agiye kohereza.

Jeremiah yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Munyakazi sadatiyemereko adashoboye arekegutanga impamvu zidafatika

Niyitegekarobert yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

I have never seee someone who love his family and let it die
Normally if you are a good leader you can save your firm and accept to die alone but you can’t accept to troy your firm.

For sure sadate is suprising every on ed .. he can’t pay salaries to employees ..he can’t pay even small thing ... now his club is in trouble...and he want only to stand as president with zero results...
Very unbelievable...

Juno yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Urabona iyo yandikira Perezida wa Ferwafa cg se akanama nkemurampaka ka Rayon.
ibibazo bivutse mu makipe bifite aho bikemukira wowe Sadate, ukoze mistake gutinyuka kwandikira amateshwa Perezida wigihugu

mahoro yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Itiku.com , uyu mugabo ni Petit mu bitekerezo, ikosa rya mbere ni ukwandikira Président wa Republika amatiku yo muri Rayon Sport aciye ku zindi nzego (bariya bose yahaye Copie yabasuzuguye), nibyo byerekana ko ari Petit mu bitekerezo. Bariya bagabo bo muri Rayon Sport bafite ubunararibonye buhagije n’ubwenge kumurusha, niba biriya abarega ari nabyo si Président wa Repubulika yagombaga kubwira.Reka baze bahangane kandi we namugira inama yo kwegura kuko ntazabatsinda. Bariya nibo bene Rayon Sport barayizi bazi n’impamvu bamweguje babanje kubitekerezaho. Dore aho nibereye!!!

jywe yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Sarpong yabivuze yabyitegereje. Uyu muhungu nta bushobozi n’ubwenge afite byo kuyobora ikipe. Ni akumiro gusa!

Runanira yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Uyu mugabo ikipe ayishyize hasi neza neza.najyaga nkufana ariko ubu mbonye ko nta leadership ufite kbsa. Apuu tuvire mu ikipe ujye ahandi wowe ntacyo uzatugezaho.

Shyaka yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka