Munyakazi Sadate byemejwe ko ahagarariye Rayon Sports mu mategeko

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruremeza ko Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.

Hari hashize iminsi mu ikipe ya Rayon Sports havugwa ibibazo bijyanye n’imiyoborere y’iyi kipe, byatumye haniyambazwa Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today aremeza ko nyuma yo gusuzuma ibijyanye n’iki kibazo, RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ari we wemewe nk’umuyobozi wemewe n’amategeko wa Rayon Sports.

Mu gushaka kumenya neza aya makuru, twavuganye n’ushinzwe kumenyekanisha amakuru muri RGB Fréderick Ntawukuriryayo, atumemyenyesha ko Munyakazi Sadate yemerewe guhagararira Rayon Sports mu mategeko.

Ntawukuriryayo yagize ati "Nyuma yo gusuzuma ibibazo biri muri Rayon Sports, twasanze Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko, abandi mu mategeko ntibemewe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ntibyoroshye.

Fred yanditse ku itariki ya: 29-05-2020  →  Musubize

Sadate ararengana

Socrate yanditse ku itariki ya: 29-05-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka