Munyakazi Sadate byemejwe ko ahagarariye Rayon Sports mu mategeko

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruremeza ko Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.

Hari hashize iminsi mu ikipe ya Rayon Sports havugwa ibibazo bijyanye n’imiyoborere y’iyi kipe, byatumye haniyambazwa Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today aremeza ko nyuma yo gusuzuma ibijyanye n’iki kibazo, RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ari we wemewe nk’umuyobozi wemewe n’amategeko wa Rayon Sports.

Mu gushaka kumenya neza aya makuru, twavuganye n’ushinzwe kumenyekanisha amakuru muri RGB Fréderick Ntawukuriryayo, atumemyenyesha ko Munyakazi Sadate yemerewe guhagararira Rayon Sports mu mategeko.

Ntawukuriryayo yagize ati "Nyuma yo gusuzuma ibibazo biri muri Rayon Sports, twasanze Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko, abandi mu mategeko ntibemewe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ibitekerezobyenibyiza ariko ibikorwabyeniturabibona habenakimwetwabonye nakizerengihariko ibibazobirajyiyemwikipe

Werbeck yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Nge ndanyuzwe pe kk byagaragaraga ko arikurenganywa kd mumategeko ariwe muyobozi ikindi hari radio yamwibasiye mbura ubunyamwuga bwayo none ubu ibonye ukuri kwamategeko kd nibareke Sadate akore ibyo twamutoreye nimba abo bakunda rayo bamufashe kubitekerezo nafrw ikindi nimba hari ayo banyereje bayasubize kk rayo igihe imaze iramutse ifite imicungire myize yaba imeze nka TP mazembe ariko ikigaragara ibyo sadate ashinja bariya bagabo byashoboka ahubwo bikurikirannywe tureke kuba aba fans badasobanukiwe urugero harimwe muri bariya bagabo wigeze kugurisha umukinnyi muri congo iyo wumvise uburyo amafrw yaje akavunjisha wumva nta magement rayon igira ubundi rayo imaze igihe ntakigeraho birababaje nukombibona kuri rayon yacu murakoze vive democracy ya RGB/Rwanda .

mugabe yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Turinyuma ya Sayidate.

Uwineza jean Claude yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ukuri kuragaragaye ,nta narimwe ikinyoma kizatsinda ukuri,Sadatte turamushyigikiye kuko yaharaniye ukuri,abo barusahurira mu nduru nibagende turabamaganye cyane.

D’amour yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Sadati nibamureke ntacyahishwe cyidahishurwa we yanze kubakira kukinyoma

Azarie yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

我们在一起站立,我们分裂

双宏 yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Gusenya Rayon sport byo ntibishoboka keretse muvuze ko nta mupira w’amaguru uzongera kuba mu Rwanda.

Niyonzima yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ntabwo nshaka kubigereranya ariko nkuko MRND ,MDR ,CDR na UNAR zaciwe mu gihugu na RAYON yagombye gucibwa kuko uko mbona izateranya abanyarwanda tubikumire hakiri kare nubwo bidashingiye ku moko nkariya mashyaka ariko byazageraho bikazamo Politique .

KAMANA yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

ibibintu,ntibyoroshye.gusa nkatwe aba funs twifuzako, abakinnyi bacu, twabagumana,bakagura babandi.niba Koko Ari umuyobozi niyigaragaze abanze akemure ikibazo cy’abakinnyi, noneho turahita tuyamanika

vava yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Nyuma yo gusoma igitekerezo cyawe mbonye nawe uri umwe muri babafana banyiranjya iyo bigiye badashishikajwe no kubaka ibintu biramba ahubwo bayoborwa n’amarangamutima n’amagambo adashira gusa. Dore mwahaye umwanzi urwaho none mutumye Equipe isenyuka ubu Sadate agiye gutangira kubaka bushya n’amatiku yanyu amuri hejuru. Mushobora kuba mukunda rayon nkuko natwe tuyikunda gusa mugira ishyaka ritava mu bwenge.

True Fan yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Ndi umukunzi wa Rayons, yaba yemewe cg atemewe, nta kigenda cye nta ni ubwo ari u mu sportif musabye ko yakegura tout de suite, umuntu usebya équipe ye ngo itanga ruswa, ngo ntisora... Akabivuga nonaha kuki atabivuze kera,?

Alias yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ntababeshye ibi biranyuze peeeeeh..!?
Sadate wacu nindwanyi yari abikwiye
Ndicara nkaceceka nibwirako ibyo rayon sport yacu iri gucamo bizagenda birangira amahoro

Eden shalom yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ararushywa nubusa ntizasenyuka gusa nawe niba tekereza neza irengero izina rye umuryango we yegure kuko ntibizashoboka into yibwira Rayon sport ntizazima nkuko abyifuza

Alpha yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Kabisa ukuri kujye ahagaragara njye Sadate ndamushyigikiye abamweguza nabamwihakanye bose nabatunzwe no kunyunyuza ikipe nigute abantu baba karara ucunge neza bariya bose bafite icyo bayoboye muri Rayon kandi usanga baba bamaze iminsi ntawubasimbura nibareke ibyo bakoze bimenyeka ese Claude niwe wenyine ushoboye kuvugira abafana gusa harya ubwo bari bagiye kumukuraho byagenze gute? CourageSadate twe kwihisha inyuma yo gukunda ikipe kandi twaje gushaka amaronko.

Vava yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka