Nyuma y’iminsi akora imyitozo muri Kiyovu Sports, Munezero Fiston yamaze gushimwa n’ikipe ya Kiyovu Sports, ndetse ihita inamusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports ndetse akanikira Amavubi, yanakiniye ikipe ya Police FC, anakinira kandi ikipe ya Musanze yakiniraga mu mwaka w’imikino ushize.
Usibye Munezero Fiston, Kiyovu Sports yasinyishije kandi umunyezamu Bwanakweli Emmanuel wakiniraga Police FC, rutahizamu Faisam Luhachimba wavuye muri Kyetume FC ndetse na Landry MASIRI wavuye muri KABASHA (RDC), uyu we akaba akina hagati.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|