Mukura yongeye kwigaragaza itsinda Rayon Sports, Gasogi na Kiyovu zibona atatu

Mu mikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yatsindiwe na Mukura i Huye, Gasogi itaherukaga intsinzi itsinda Marines

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangiye imikino yo kwishyura , aho umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Rayon Sports na Mukura kuri Stade Huye.

Ni umukino watangiye Mukura igaragaza ishyaka ryinshi nyuma y’aho mu mukino uheruka yari yatsinze APR FC igitego 1-0, gusa igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira umutoza wa Rayon Sports yakuyemo Manace Mutatu ashyiramo Ishimwe Kevin, yongera gukuramo Muhire Kevin yinjizamo Mico Justin, ndetse na Kwizera Pierrot asimburwa na Mael Dindjeke.

Nyuma y’izi mpinduka Mukura byagaragaye ko guhererekanya umupira mu kibuga hagati byagabanutse, Mukura iza gutsinda igitego umusifuzi aracyanga, iza gutsinda ikindi kuri penaliti ku munota wa 80, umukino urangira ari igitego 1-0.

Mukura yatsinze Rayon Sports igitego 1-0
Mukura yatsinze Rayon Sports igitego 1-0

Indi mikino yabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Gasogi United yatsinze Marines ibitego 3-2, naho Kiyovu itsinda Gorilla FC ibitego 2-1, aho icya kabiri yagitsinze ku munota wa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka