Mukura yegukanye igikombe cya mbere cy’Amahoro nyuma ya Jenoside

Nyuma yo kubura amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Mukura Victory Sports yihimuye kuri Rayon Sports yegukana igikombe cy’amahoro kuri penaliti 3-1.

Amakipe yose yahanganye iminota 120 birangira Mukura yegukanye intsinzi kuri penaliti
Amakipe yose yahanganye iminota 120 birangira Mukura yegukanye intsinzi kuri penaliti

Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma, mu imyaka 13 ishize, yatangiye asatirana.

Ku munota wa 20, Umuzamu wa Mukura yakoreye ikosa Djabel wa Rayon Sports hanze y’urubuga rw’amahina ahabwa ikarita y’umuhondo.

Christ Mbondi wa Rayon Sports yatsinze igitego, umusifuzi yanzura ko hari habayeho kurarira.

Ku munota wa 39, Mukura yashoboraga kubona igitego ku mupira watewe na Romami wari wazonze ba myugariro ba Rayon ariko Umuzamu Bikorimana akiza izamu.

Mu gice cya kabiri, Ishimwe Kevin ku ruhande rwa Mukura ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye Nshimiyimana Ibrahim yagoye cyane ab’inyuma ba Rayon Sports.

Umukino wari ukomeye
Umukino wari ukomeye

Ishimwe yazamukanye umupira ahana neza na Mutebi ateye umupira uca ku ruhande gato. Iminota 90 y’umukino yarangiye ari 0-0 hitabazwa iminota y’inyongera 30.

Bimenyimana Caleb wa Rayon yabonye amahirwe mu minota 30 y’inyongera aho yazamukanye umupira acenga, ateye Rwabugiri witwaye neza akiza izamu. Umukino warangiye ari 0-0 bajya kuri za penaliti.

Mbere y’uko bajya kuri penaliti, Mukura yasimbuje Rwabugiri hinjiramo Ingabire Regis umutoza yari yizeye kuri penaliti.

Ku ruhande rwa Rayon sports abahushije penaliti ni Rwatubyaye, Caleb na Yassin Mugume wayiteye mu biganza bya Reggis.

Ibyishimo byari byose mu bafana
Ibyishimo byari byose mu bafana

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mukura Victory Sports: Rwabugiri, Iragire Saidi, Nshimirimana David, Rugirayabo Hassan, Zagabe, Nkomezi Alexis, Duhayindavyi, Nshimirimana Ibrahim, Cyiza Hussein, Romami Frank, Mutebi.

Rayon Sports: Bikorimana, Mutsinzi Ange, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Rwatubyaye, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Mugisha Girbert, Christ Mbondi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka