Mukura yegukanye igikombe cy’Agaciro itsinze Rayon Sports

Mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro, Mukura itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 yegukana igikombe

Ikipe ya Mukura itarahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe, itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ndetse inayirusha, aho igice cya mbere cyari cyarangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi.

Igice cya kabiri cy’umukino, cyaranzwe no guhangana cyane ku mpande zombi, haje kubonekamo amakarita abiri y’umutuku, aho Eric Rutanga Kapiteni wa Rayon Sports yayihawe nyuma yo kugaragara ashyamirana n’umusifuzi wo ku ruhande.

Ndizeye Innocent wa Mukura wanayitsindiye igitego, nawe yaje guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, nyuma y’aho yari akoreye ikosa kuri Oumar Sidibe wa Rayon Sports, amakipe yombi asigara akina ari abakinnyi 10 kuri buri yose.

Mukura yafunguye amazamu ku gitego cya Penaliti, yatewe neza na Samuel Nwosu Chukudi wasezerewe na Rayon Sports, icya kabiri kiza gutsindwa na Ndizeye Innocent.

Rayon Sports nayo yaje gutsinda igitego cy’impozamarira kuri Penaliti, igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong.

Ikipe ya Mukura bwari ubwa kabiri zihuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro, aho zaherukaga guhura mu mwaka wa 2012 ubwo iki gikombe cyakinwaga bwa mbere, Rayon Sports igatsinda Mukura igitego 1-0, cyari cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Mukura VS

Bikorimana Gerard
Rugirayabo Hassan
Ngirimana Alex
Senzira Mansour
Niyonkuru Ramadhan
Duhayindavyi Gael
Ndizeye Innocent
Tuyishimire Eric
Ntwali Evode
Nwosu Chukwudi Samuel
Olih Jacques

Rayon Sports

Kimenyi Yves
Rutanga Eric
Iradukunda Eric
Rugwiro Herve
Iragire Saidi
Nshimiyimana Imran
Bizimana Yannick
Ciza Hussein
Sarpong Michael
Omar Sidibe
Iranzi Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka