Mukura yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka isezerewe na Kiyovu

Mukura Victory Sport yegukanye igikombe cy’Amahoro giheruka isezerewe na Kiyovu muri 1/4.

Mukura yatwaye Igikombe cy'Amahoro giheruka irasezerewe
Mukura yatwaye Igikombe cy’Amahoro giheruka irasezerewe

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Mumena kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Mata 2019, Mukura yatsinze igitego kimwe ku busa cya Tubane James ku munota wa karindwi.

Gusa iki gitego nticyari gihagije kuri Mukura yashakaga gukora amateka yisubiza igikombe cy’Amahoro, kuko ku mukino ubanza yakiriye yirangayeho igatsindwa ibitego bitatu kuri kimwe (1-3).

Andi makipe azamutse muri 1/4 harimo Police yanganyije na Étoile de l’Est 1-1 mu gihe Police yari yatsinze bibiri kuri kimwe (1-2) mu mukino ubanza.

Gicumbi na yo yanganyirije i Rusizi na Espoir 1-1. Iki gitego Gicumbi yatsindiye hanze ni cyo cyiyijyanye muri 1/4 kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yaguye miswi 0-0.

Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri isezereye Bugesera yo mu cyiciro cya mbere iyitsinze 1-2 mu mukino wo kwishyura ari na byo yari yayitsinze mu mukino ubanza.

Imikino yo kwishyura muri 1/8 irakomeza kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019, ari nabwo hazaba tombola y’uko amakipe azahura muri 1/4.

Imikino itegerejwe cyane irimo umukino uzahuza APR na AS Kigali kuri Stade ya Kigali ahabereye umukino ubanza warangiye AS Kigali itsinze APR igitego kimwe ku busa (0-1).

Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona izakirira Marines ku Kicukiro.

Umukino ubanza Rayon Sports yatsinze 0-1.

Iyi ni yo mikino yo kwishyura muri 1/8 iba kuri iki cyumweru:

AS Kigali FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h00)
Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade Kicukiro, 15h00)
Rwamagana City FC vs Gasogi United (Rwamagana, 15h00)
Etincelles FC vs Hope FC (Stade Umuganda, 15h00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka