Mukura yateguye ibirori n’inteko rusange mbere yo guhura na Rayon Sports

Ikipe ya Mukura Victory Sports yateguye inama y’inteko rusange kuri uyu wa Gatandatu, ahateganyijwe amatora arimo gusimbuza Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Mukura igitego 1-0
Umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Mukura igitego 1-0

Guhera kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Mukura VS yateguye ibirori bitandukanye bijyanye no gusubukura imikino yo kwishyura ndetse no kongera kwakira abafana kuri Stade Huye nyuma y’aho hari hashize iminsi abafana batemerewe kureba imikino.

Kuri uyu wa Gatanu abakunzi b’iyi kipe n’abandi bose bazaza kureba uyu mukino baratangirana n’igitaramo kizwi nka Silent Disco kiza kubera muri Hotel Credo, aho baza kuba bacurangirwa n’aba DJs bane batandukanye.

Kuri uyu wa Gatandatu, abakunzi ba Mukura Victory Sports et Loisirs barazindukira mu nama y’Inteko rusange, aho ku murongo w’ibyigwa harimo amatora yo kuzuza Komite Nyobozi, by’umwihariko gutora Perezida usimbura Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuyobora FERWAFA.

Mbere y’uko yiyamamariza kuyobora FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mwanya wa Perezida wa Mukura VS, bituma inshingano yari afite zisigarana uwari Visi Perezida we Sakindi Eugène, mu gihe Umunyamabanga Mukuru yakomeje kuba Théodate Siboyintore naho umubitsi akaba Mutemberezi Paulin.

Abanyamuryango ba Mukura barahurira mu nama y'Inteko rusange
Abanyamuryango ba Mukura barahurira mu nama y’Inteko rusange

Nyuma y’Inteko rusange kuri Stade Huye hazakurikiraho umukino wa shampiyona uzahuza ikipe ya Mukura VS na Rayon Sports guhera saa cyenda zuzuye, aho kwinjira ahasigaye hose bizaba ari ibihumbi bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka