Mukura yatanze ikirego muri Ferwafa inenga imisifurire

Ikipe ya Mukura VS yamaze kwandikira Ferwafa inenga imisifurire ku mukino wayihuje n’ikipe ya AS Kigali ku wa Gatatu w’iki Cyumweru

Mu gihe kitageze ku kwezi, ikipe ya Mukura VS ibaye ikipe ya kabiri yandikiye Ferwafa inenga imisifurire, nyuma ya Police FC itaranyuzwe n’uko yasifuriwe ku mukino wayihuje na APR FC.

Ku wa Gatatu tariki 11/03/2020, ikipe ya Mukura yari yakiriwe na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, ariko Mukura igaragaza ko itanyuzwe n’imisifurire, by’umwihariko umutoza wayo Tony Hernandez.

Mukura yanenze imisifurire yari iyobowe na Hakizimana Abdul wasifuye mu kibuga hagati
Mukura yanenze imisifurire yari iyobowe na Hakizimana Abdul wasifuye mu kibuga hagati

Babinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Mukura Victory Sports yatangaje ko itanyuzwe n’imisifurire muri uyu mukino, aho abarebye uyu mukino bemeze ko igitego cya mbere batsinzwe Ortomal Alex yari yfashe umupira n’ukuboko, ndetse hakaba n’aho bavuga ko bimwe Penaliti.

Ubutumwa bwa Mukura buragira buti: "Mukura VS yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA mu rwego rwo kugaragaza ko itanyuzwe n’imisufurire yo ku mukino yanganyijemo na AS Kigali 2-2. Yanasabye Ferwafa gusuzumana ubushishozi amashusho yo kuri uwo mukino ikabona gufata ibyemezo bikwiye mu guteza imbere umupira"

Uyu mwaka w’imikino ni umwe mu myaka bamwe mu basifuzi bagiye bahanwa na Ferwafa kubera amakosa atandukanye mu kibuga yabagaragayeho, barimo Hakizimana Louis, Rulisa Patience, Umutoni Aline ndetse n’uwitwa Ngabonziza Dieudonne bakunda kwita Manamana, aba bakaba baragiye bahagarikwa igihe kigeze ku kwezi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imisifurire yo ni danger rwose niba mwibuka neza match ya police na AS Kigali. Police yimwe penalites 2 binatuma ihita iva mur crousse y’igikombe. Birababaje.

Bonaventure yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka