Mukura yasezereye Etincelles hitabajwe za penaliti

Mukura yabonye itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Etincelles bigoranye kuko muri uwo mukino wabereye kuri stade Amahoro tariki 01/02/2012 hitabajwe za penaliti.

Muri uwo mukino, Etincelles ni yo yabanje kubona ibitego byayo bibiri mu minota 30 y’igice cya mbere bitsinzwe na Tuyisenge Pekeyake na Abed Mulenda.

Mukura yakomeje gushakisha uko yakwishyura, maze igice cya mbere kigiye kurangira Mukura ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Habyarimana Faustin kuri Coup Francs.

Igice cya kabiri, Mukura yagitangiranye imbaraga nyinshi ibonamo n’igitego cyatsinzwe na Harorimana Jean Bosco bitewe n’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Etincelles.

Nyuma yo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri, hitabajwe za penaliti maze Mukura yinjiza 5 kuri 4 za Etincelles, Mukura ihita ijya muri ¼ cy’irangiza.

Undi mukino wa 1/8 wari ukomeye wahuje Rayon Sport na La Jeunesse. Rayon Sport yaherukaga gutsindwa na La Jeunesse muri shampiyona, yakinishije ingufu inagaragaza umupira mwiza, bituma inyagira La Jeunesse ibitego 5 kuri 2.

Amakipe akomeye yose yabonye itike yo kujya muri ¼ cy’irangiza. APR FC ifite igikombe giheruka yasezereye Bugesera yo mu cyiciro cya kabiri iyinyagiye ibiteo 9 ku busa. Police FC yasezereye Nyanza FC iyitsinze ibitego 2 ku busa, naho Kiyovu Sport isezerera Asport iyitsinze ibitego 3 kuri 1.

Dore uko amakipe yatsindanye

Mukura VS 2-2 Etincelles FC (Mukura yatsinze penaliti 5-4 Etincelles FC)

Rayon Sports 5-2 La Jeunesse

Kiyovu Sports 3-1 ASPOR FC

APR FC 9-0 Bugesera FC

Unity FC 1-3 SEC

Marines FC 1-0 Amagaju FC

Police FC 2-0 Nyanza FC

AS Kigali 1-0 Interforce FC

Uko amakipe azahura muri 1/4:

Police FC vs Marines

APR FC vs SEC

Mukura VS vs AS Kigali

Kiyovu Sports vs Rayon Sports

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka