Mukura yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Free State Stars-AMAFOTO

Ikipe ya Mukura Victory Sports yakoze imyitozo ya nyuma, aho icyizere ari cyose cyo kwitwara neza imbere ya Free State Stars

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Mukura yakoze imyitozo ya mbere muri Afurika y’Epfo, ari nayo ya nyuma muri rusange, bakaba, bayikoreye aho bazakinira kuri Bidvest Stadium, Stade y’ikipe ya Bidvest Wits.

Akanyamuneza ni kose kuri Mukura yari imaze imyaka 11 idasohokera u Rwanda
Akanyamuneza ni kose kuri Mukura yari imaze imyaka 11 idasohokera u Rwanda

Umutoza w’ikipe ya Mukura Haringingo Francis, yatangaje ko abakinnyi bafite icyizere cyo kwitwara neza kuri uyu mukino, mu gihe imvura yaba itabatengushye ngo yangize ikibuga

Yagize ati "Ikibuga ni cyiza, imvura idukundiye ntigwe ejo byazatubera byiza, abakinnyi bameze neza, nta mukinnyi n’umwe ufite ikibazo, twabasabye ko bakora ibishoboka bakitwara neza mu mukino ubanza, ku buryo wo kwishyura tuzabona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro"

Uyu mukino wa Mukura na Free State Stars, uraba kuri uyu wa Gatatu ku i Saa Cyenda zuzuye ku isaha ya Kigali na Johannesburg, umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe kuri Stade Huye nyuma y’icyumweru kimwe.

Abatoza ba Mukura bafite icyizere cyo kwitwara neza
Abatoza ba Mukura bafite icyizere cyo kwitwara neza
Bakoreye imyitozo ku kibuga bazakiniraho
Bakoreye imyitozo ku kibuga bazakiniraho
Iyi ni imodoka iri gutwara Mukura kuva bagera muri Afurika y'Epfo
Iyi ni imodoka iri gutwara Mukura kuva bagera muri Afurika y’Epfo
Aha niho Free State Stars izakirira Mukura
Aha niho Free State Stars izakirira Mukura
Rwabugiri Omar yiteguye gukora ibishoboka byose ntiyinjizwe igitego
Rwabugiri Omar yiteguye gukora ibishoboka byose ntiyinjizwe igitego
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka