Mukura yahembye ibirarane byose mbere yo kwakira Rayon Sports

Ikipe ya Mukura VS yamaze guhemba ibirarane byose yari ifitiye abakinnyi bayo, mbere yo guhura n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu.

Nyuma yo gusezererwa mu mikino ya CAF Confederation Cup ikanatakaza amahirwe yo kugera mu matsinda, ikipe ya Mukura yakomeje kugongwa n’ikibazo cy’amikoro ndetse bituma abakinnyi bayo batabona imishahara y’amezi ane.

Ikipe ya Mukura yamaze guhemba ibirarane
Ikipe ya Mukura yamaze guhemba ibirarane

Kugeza ubu ikipe ya Mukura yamaze kwishyura ibirarane by’imishara yose yari ifitiye abakinnyi, bakaba bagiye guhura n’ikipe ya Rayon Sports bafite akanyamuneza, mu mukino bakina kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda n’igice kuri Stade Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka