Mukura yageze muri Sudani igiye gucakirana na El Hilal Obeid

Mukura Victory Sports yageze muri Sudani aho igiye gukina na El Hilal Obeid mu mukino ubanza wa 1/16 muri CAF Confederation Cup, utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Stade Shikan Castle.

Abakinnyi ba Mukura bakigera muri Sudani
Abakinnyi ba Mukura bakigera muri Sudani

Nyuma yo gusezerera Free States Stars yo muri Afurika y’Epfo iyitsinze 1-0 mu mikino ibiri, Mukura izacakirana na El Hilal Obeid, imwe mu makipe akomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sudani.

Umutoza wa Mukura, Haringingo Francis yatangaje ko intego ari ukwirinda gutsindirwa igitego muri Sudani.

Yagize ati “Intego ni ukugerageza kudatsindwa igitego, ariko natwe dushake igitego kimwe cyaduhesha amahirwe kuko igitego cyo hanze nticyoroshye.Tuzagenda tugiye gukina, sinavuga ko tuzajya kugarira gusa ngo tujye inyuma.”

Mukura yaherukaga mu marushanwa nk’ayo muri 2001, ubu niyo kipe yonyine y’u Rwanda ikiri mu marushanwa mpuzamahanga, nyuma y’uko APR FC isezerewe rugikubita na Club Africain muri CAF Champions League.

Abakinnyi 18 Mukura ijyanye muri Sudani

Abanyezamu: Wilonja Ismail na Umar Rwabugiri

Ba Myugariro: David Nshimirimana, Iragire Saidi,Hassan Rugirayabo, Mutijima Janvier, Hatungimana Basir

Abo hagati: Nkomezi Alexis, Gashugi Abdoulkharim, Gael Duhayindavyi, Munyakazi Youssuf, Iddy Djuma Saidi, Iradukunda Bertrand

Ba rutahizamu: Ndizeye Innocent, Ciza Hussein, Lomami Frank, Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christophe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka