Mukura VS yatsinze Musanze FC, Police FC inganyiriza i Rubavu

Ikipe ya Mukura VS nyuma y’imikino itatu(3) idatsinda yabonye intsinzi ku munsi wa munani wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022.

Mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane Mukura VS yari yasuyemo Musanze FC, ikipe ya Musanze FC ni yo yafunguye amazamu ibona igitego cya mbere ku munota wa mbere gitsinzwe na Namanda Luke Wafula. Mbere yuko igice cya mbere kirangira Mukura VS yishyuye igitego cyitsinzwe na Harerimana Obed ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo rwa Musanze FC.

Myugariro wa Musanze FC Muhire Anicet Gasongo yavunitse ku munota wa 32 arasimburwa.
Myugariro wa Musanze FC Muhire Anicet Gasongo yavunitse ku munota wa 32 arasimburwa.

Igice cya kabiri kigitangira Namanda Luke Wafula yaboneye Musanze FC igitego cya kabiri ku munota wa 46 w’umukino. Mukura VS ntabwo yacitse intege kuko ku munota wa 73 Iradukunda Elie yayiboneye igitego cyo kunganye aho byari mbere yuko ku munota wa 79 Murenzi Patrick ayibonera igitego cy’intsinzi cyatumye isoza umukino itsinze Musanze FC 3-2 bituma yicara ku mwanya wa cyenda n’amanota icyenda(9)

Marines FC yanganyije na Police FC 2-2
Marines FC yanganyije na Police FC 2-2

Mu wundi mukino Marine FC kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 mu mikino itandatu (6), yari yakiriye Police FC amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Police FC ku munota wa 4 ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Twizerimana Onesme ariko ku munota wa 32 kishyurwa na Gikamba Ismael igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Police FC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 61 gitsinzwe na Ntirushwa Aimé ariko mbere y’uko umukino urangira ku munota wa 90 rutahizamu Gitego Arthur abonera Marine FC igitego cyo kwishyura umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.

Imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022:

AS Kigali izakira Bugesera FC saa cyenda kuri stade ya Kigali kuri iyi stade kandi APR FC izakira Gorilla FC saa kumi nebyiri n’igice .

Espoir FC i Rusizi saa cyenda izakira Gasogi United mu gihe i Rubavu Rutsiro FC nayo izakira Kiyovu Sports kuri iyo saha naho Rwamagana City i Ngoma izakire Etincelles FC.

Rayon Sports yatsinze Sunrise igitego 1-0 ku wa Gatanu ni yo iyoboye shampiyona ku mwanya wa mbere n’amanota 18 mu mikino itandatu imaze gukina mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 16 mu mikino irindwi imaze gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka