Mu minsi mike ishize ikipe ya Mukura Victory Sports yari yatangaje ko yasinyishije umunyezamu Bashunga Abouba imukuye mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, aho yari amaze gusesa amasezerano n’iyi kipe.
Nyuma yaho uyu munyezamu yaje kongera gutandukana n’iyi kipe, ndetse bidayinze ikipe ya Rayon Sports ihita inamutangaza ku rutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.
Ikipe ya Mukura n’ubwo itaremeza ko uyu munyezamu bamaze gutandukana, yamaze gusinyisha Nzeyurwanda Djihad imukuye mu ikipe ya Kiyovu Sports yari amazemo imyaka itatu, aho yayigiyemo avuye mu Isonga FA.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|