Mukura VS yatakaje Bashunga, yamusimbuje umunyezamu wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Mukura Victory Sports iherutse gutakaza Bashunga Abouba yaherukaga gusinyisha, yamaze kumusimbuza umunyezamu Nzeyurwanda Djihad wakiniraga Kiyovu Sports

Mu minsi mike ishize ikipe ya Mukura Victory Sports yari yatangaje ko yasinyishije umunyezamu Bashunga Abouba imukuye mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, aho yari amaze gusesa amasezerano n’iyi kipe.

Nzeyurwanda Jimmy Djihad yasinyiye Mukura VS
Nzeyurwanda Jimmy Djihad yasinyiye Mukura VS

Nyuma yaho uyu munyezamu yaje kongera gutandukana n’iyi kipe, ndetse bidayinze ikipe ya Rayon Sports ihita inamutangaza ku rutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

Ikipe ya Mukura n’ubwo itaremeza ko uyu munyezamu bamaze gutandukana, yamaze gusinyisha Nzeyurwanda Djihad imukuye mu ikipe ya Kiyovu Sports yari amazemo imyaka itatu, aho yayigiyemo avuye mu Isonga FA.

Mukura VS muri iki cyumweru yanasinyishije Djilali Bahloul nk'umutoza mukuru
Mukura VS muri iki cyumweru yanasinyishije Djilali Bahloul nk’umutoza mukuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka