Mukura VS yasinyanye amasezerano y’imyaka ine n’Uruganda rwo mu Buholandi

Ikipe yo mu Ntara y’Amajepfo mu Karere ka Huye, Mukura Victory Sports & Loisir, yamaze gusinyana amasezerano y’imyaka ine n’uruganda rukora imyenda rwitwa ‘Masita’ rubarizwa mu Buholandi.

Nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa Mukura VS, ku mugoroba wo ku ya 15 Ukwakira 2020, ni bwo bashyize umukono ku masezerano y’imyaka ine.

Mu masezerano bumvikanye ko uru ruganda ruzajya rwambika iyi kipe ndetse rukayigenera n’ibindi bikoresho bya siporo byo kwifashisha mu gihe cy’imyaka ine.

Ni amasezerano akubiyemo ko uruganda rwa MASITA ruzajya rwambika iyi kipe ndetse rukazanayishyirira iduka mu Karere ka Huye, rizajya ricuruza imyenda ya siporo aho iyi kipe n’uru ruganda buri ruhande ruzajya rugira icyo rwungukira muri ubwo bucuruzi.

Aya masezerano yashyizweho umukono azafasha Mukura kuzigama amafaranga yatangaga ku myambaro y’abakinnyi n’ibindi bikoresho bya siporo, bizafasha iyi kipe kandi kubona amafaranga azajya ava ku igurwa ry’imyambaro y’abafana niramuka itangiye gushyirwa ku isoko, mu gihe uruganda rwa MASITA ruzaba rutangiye gukorera i Huye.

Mukura VS kandi iherutse kongera amasezerano y’ubufatanye y’umwaka na Kompani ya Hyundai Rwanda Ltd, ifatanyije na Volcano Ltd.

Uruganda rwa MASITA rwashinzwe mu mwaka wa 1933, rukaba rusanzwe rwambika amwe mu makipe atandukanye akomeye nka KAA Gent na Cercle Bruges KSV zo mu gihugu cy’u Bubiligi na CSKA Moscou yo mu Burusiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka