Mukura VS yanganyije na Al Hilal Al Ubayyid mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup

Mukura Victory Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro mu Rwanda mu mwaka w’imikino ushize yanganyirije ubusa ku busa muri Soudani n’Ikipe ya Al Hilal Al Ubayyid muri CAF Confederation Cup.

N'ubwo itakunze gusohokera igihugu Mukura yashimishije Abanyarwanda
N’ubwo itakunze gusohokera igihugu Mukura yashimishije Abanyarwanda

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Shikan Castle Stadium Mukura yatangiye yugarira nyuma iza gufungura ishaka igitego ariko ntibyayikundira umukino urangira banganyije 0-0.

Mukura yari yageze muri iki kiciro cya kabiri mu gikombe cya CAF Confederation cup isezereye ikipe ya free state Stars yo muri Afurika y’epfo ku giteranyo cy’igitego kimwe ku mikino yombi.

Francis Haringingo utoza ikipe ya Mukura yari imaze imyaka 18 idasohokera igihugu mu marushanwa nyafurika yatangaje ko hari ikizere cyo kwitwara neza nyuma yo kunganyiriza hanze.

Mukura izagera mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa mbere ku isaha ya 15h10.

Biteganijwe ko umukino wo kwishyura hagati y’impande zombi uzaba taliki ya 22 Ukuboza 2018,ukabera kuri Stade Huye.

Uko iyindi mikino ibanza yabaye kuri uyu wa gatandatu yagenze .

Al Hilal Al Ubayyid 0-0 Mukura VS
Kariobangi Sharks 0-0 Asante Kotoko SC
El Masry SC 0-2 Salitas FC
DC Motema Pembe 1-1 FC San Pedro
USM Bel Abbes 0-0 Enugu Rangers
RS Berkane 3-0 Ittihad Tripoli
Ahli Tripoli 1-1 New Star
Etoile Sahel 3-0 Stade d’Abidjan
KCCA FC 3-0 Mtibwa Sugar
Green Eagles 0-0 NA Hussein Dey
Zamalek SC 7-0 CotonTchad
CS Sfaxien 4-1 Green Buffaloes
Kaizer Chiefs 3-0 Elgeco Plus

N'ubwo itakunze gusohokera igihugu Mukura yashimishije Abanyarwanda
N’ubwo itakunze gusohokera igihugu Mukura yashimishije Abanyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka