Ibi byabereye mu kiswe umugoroba w’imihigo cyabereye mu Karere ka Huye gihuza abayobozi b’iyi kipe abakinnyi ndetse n’abatoza aho muri iki gikorwa hakiriwe abakinnyi bashya baje muri Mukura VS muri iyi mpeshyi ya 2024 mu gufatanya nayo mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Ikipe yahise ihabwa kapiteni mushya usimbura Kayumba Soteri watandukanye nayo aho inshingano zahawe umunyezamu Ssebwato Nicholas, uzungirizwa na Muvandimwe JMV, Vincent Adams na Iradukunda Elie Tatu.
Ku ruhande rw’ikipe abatoza bahagarariwe n’umutoza mukuru Lotfi Afahmia ndetse n’abakinnyi bari bahagarariwe na kapiteni wabo, imbere y’ubuyobozi bahize ko muri uyu mwaka w’imikino, ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs igomba gutwara igikombe kimwe muri bibiri bikinirwa mu Rwanda itari yatwara mu mateka yayo ndetse n’igikombe cy’Amahoro iheruka mu 2018.
Nyuma yo guhiga iyi mihigo ubuyobozi buyobowe na Perezida Nyirigira Yves n’Umuyobobozi Nshingwabikorwa Musoni Protais nabwo bwijeje abakinnyi n’abatoza ko ntacyo bazababurana haba mu buryo bw’amikoro ndetse n’ibitekerezo kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Mukura VS yaguze abakinnyi batandukanye barimo myugariro Abdul Jalilu wavuye muri Ghana, Jordan Nzau, Niyonizeye Fred na Vincent Adams bakina hagati ndetse n’abandi batandukanye, iratangira shampiyona kuri uyu wa Kane yakira ikipe ya Gasogi United saa cyenda zuzuye (15h00) mu karere ka Huye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|