Mukura VS itsinze APR FC ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu Rwanda

Ikipe ya Mukura itsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wakinwe iminsi ibiri, ikuraho agahigo kari kamaze igihe kuri APR FC ko kudatsindwa

Ni umukino watangiye Saa Cyenda zuzuye amakipe yombi ahita atangira igice cya kabiri, aho nta mpinduka n’imwe yakozwe ku mpande zombi.

Amakipe yose yatangiye umukino agaragaza ubushake bw’igitego, aho ku munota wa 63 na 65 Yves Mugunga yahushije ibitego byari byabazwe.

Nyuma yaho umutoza Adil Mohamed yakoze impinduka akuramo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick, yinjizamo Tuyisenge Jacques na Manishimwe Djabel.

Ikipe ya APR FC yongeye gusimbuza akuramo Ruboneka Jean Bosco na Mugunga Yves hinjiramo Nsanzimfura Keddy na Nshuti Innocent.

Ku munota wa 90 w’umukino habayeho gushyamirana mu kibuga, aho byatumye Djibrine wa Mukura ahabwa ikarita itukura, ni nyuma gato y’aho umusifuzi yari amaze no kongeraho iminota irindwi.

Umukino waje kurangira ikipe ya Mukura VS yegukanye intsinzi y’igitego 1-0, agahigo APR FC yari imaranye imyaka ibiri ko kudatsindwa kavaho.

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

umva kuba twatsinzwe simbigarukaho nimvirayabite

paragwe yanditse ku itariki ya: 1-02-2022  →  Musubize

Nayo se yatsindwa da.Barayikosoye,ubwo iyo minota bongeyeho kwari ukugirango Muteteri ibone igitego.Bravo Mukura

kiki yanditse ku itariki ya: 1-02-2022  →  Musubize

Habwa impundu Mukura.

Emile yanditse ku itariki ya: 1-02-2022  →  Musubize

Kbsa bravo Mukura
Mwirwanyeho murahatana kuko ntako umusifuzi atagize ngo mutsindwe biranga!!!!!

Mafier yanditse ku itariki ya: 1-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka