Mukura VS isinyishije abakinnyi babiri ihita ifunga imiryango

Kuri uyu wa 2 Nzeli 2017 ikipe ya Mukura Victory Sport yasinyishije abandi bakinnyi babiri ihita inatangaza ko ifunze imiryango yo kugura undi mukinnyi.

Abo bakinnyi baguzwe na mukura ni Nkomezi Alexis ukina hagati wakiniraga As Kigali na myugariro Hatungimana Basile wakinaga mu ikipe ya Espoir bose bakaba basinye imyaka ibiri.

Nkomezi Alexis wakiniraga As Kigali na myugariro Hatungimana Basile wakinaga muri Espoir bose basinye imyaka ibiri.
Nkomezi Alexis wakiniraga As Kigali na myugariro Hatungimana Basile wakinaga muri Espoir bose basinye imyaka ibiri.

Umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Niyobuhungiro Fidele yahise atangariza Kigali Today ko aba bakinnyi aribo ba nyuma iyi kipe iguze kuko ngo abaguzwe bahagije.
Ati”nibyo Nkomezi na Basile badusinyiye imyaka ibiri bakaba ari nabo ba nyuma basinye turumva abo twaguze bahagije igisigaye ni ugutegura shampiyona”

Niyobuhungiro ariko yongeyeho ariko ko abakinnyi bakiri bato bo mu ngimbi za Mukura bo bashobora kongerwamo n’abandi bakinnyi bakiri bato bakifuza kuza kurererwa muri iyi kipe Atari abaguzwe amafaranga.

Ikipe ya Mukura mbere y’aba bakinnyi yaguze abandi barimo Mutebi Rachid wakiniraga Gicumbi,Duhayindavyi Gael,Nshimiyimana David,Iragire Said bose bavuye mu gihugu cy’I Burundi kongeraho umutoza mushya Haringingo Christian watozaga Vital’o basabye gutwara igikombe cy’amahoro no kuza mu makipe ane ya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka