Mukura izegukana igikombe, APR FC na Police FC zikurikireho: Indagu za Bashunga Abouba kuri Shampiyona 2020-2021

Umunyezamu Bashunga Abouba wamenyekanye mu makipe nka Rayon Sports, Bandari yo muri Kenya na Buildcon yo muri Zambia kuri ubu akaba aharutse gisinya amasezerano mu ikipe ya Mukura Victory Sports, yavuze ko ikipe ya Mukura Victory Sports ari yo aha amahirwe kurusha andi makipe ku gikombe cya shampiyona ya 2020-2021.

Bashunga asanga Mukura VS ari yo izegukana igikombe cya shampiyona 2020-2021
Bashunga asanga Mukura VS ari yo izegukana igikombe cya shampiyona 2020-2021

Bashunga Abouba w’imyaka 27, yabitangarije mu kiganiro KT Sports gitambuka kuri KT Radio, ubwo yari yatumiwe ngo aganirize abakunzi be ku ngingo zitandukanye.

Abajijwe uko abona amakipe azakurikirana muri Shampiyona ya 2020-2021, atazuyaje yavuze ko ku isonga abona ikipe ya Mukura nk’irusha ayandi makipe amahirwe ku gikombe, abajijwe niba bidatewe n’amarangamutima yo kuba yatumiwe amaze umwanya muto asinyiye iyi , yavuze ko atari byo ashimangira ko Mukura ari ikipe yujuje ibisabwa ngo itware igikombe.

Ku bwe asanga Mukura izaza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na APR FC ku mwanya wa kabiri, Police FC ku mwanya wa gatatu, AS Kigali ku mwanya wa kane, Kiyovu Sports ku mwanya wa gatanu naho Rayon Sports igasoza ku mwanya wa gatandatu.

Nubwo avuga ibi ariko, ikipe ya Mukura yakunze kurangwa n’ibibazo by’amikoro mu mwaka w’imikino ushize, aho byatumye itakaza abakinnyi benshi barimo na Iradukunda Bertrand wari wayitsindiye ibitego byinshi.

Ikipe ya Mukura kandi kugeza ubu nta gikombe cya shampiyona iregukana, niramuka yegukanye igikombe nk’uko abivuga kizaba kibaye igikombe cya mbere.

Iyi kipe ya Mukura avuga ko izegukana igikombe, mu mwaka ushize yari yashoje iri ku mwanya wa kane 2019/20, kugeza uyu munsi nta mutoza ifite nyuma yo gutandukana n’Umunya-Espagne Tony Hernandez wayisezeye akerekeza mu gihugu cya Honduras.

Bashunga Abouba yaboneyeho anasubiza ibibazo yagiye abazwa n’abafana batandukanye

Abajijwe icyo avuga ku gitego yatsinzwe na Rusheshangoga ubwo yari akiri muri APR FC ku mukino w’ihangana bari bahuriyemo na Rayon Sports, icyo gihe igatakaza umukino bigakurizamo no gusagarirwa n’abakunzi ba Rayon Sports bateye iwe ku Ruyenzi, yavuze ko bikiba byamuteye ubwoba ariko nyuma bikaza gushira.

Ati “kiriya gihe ntabwo ubu mbitekereza cyane kuko mu mupira duhura na byo cyane, biriya ku ruhande rumwe byansigiye isomo ryiza, mpita numva ko ngomba kuzamura urwego rwanjye ndetse kuva icyo gihe ubu mpagaze neza.

Aho nakinaga muri Zambia mu ikipe ya Buildcon usanga ho birenze cyane kuko abafana banagukubitira ku kibuga iyo wakoze ikosa ritsindisha ikipe”.

Yakomeje agira ati “Hari umuzamu wakiniraga Nkana FC, ubwo umukino bakinaga n’indi kipe yaho yitwa NAPSA baratsinzwe biturutse ku ikosa rye, natunguwe n’uko abafana bamusanze ku kibuga bakagenda bamukubita, icyo gihe kubera yari afite amasezerano bigoye gutandukana n’iyi kipe abafana bo ubwabo bateranyije amafaranga bagura amasezerano ye maze aragenda”.

Ku bijyanye no kugaruka gukina mu Rwanda aho yari amaze umwaka akina muri Zambia , ndetse aho yari aherutse kuvuga ko nta kipe yo mu Rwanda azakinira, yavuze ko ababyumvise babyumvise nabi, ko ikipe yose yayikinira mu gihe yaba yubahirije ibyo bavuganye.

Yakomeje avuga ko yahisemo Mukura nk’ikipe n’ubundi asanzwe akunda, kandi ko yamweretse ko ifite imishinga myiza mu mwaka utaha w’imikino, agahitamo gufata icyemezo cyo kuyijyamo nubwo hari andi makipe yamwifuzaga aha mu gihugu.

Abouba Bashunga ubwo yabazwaga n’umufana wa Rayon Sports umuti w’ikibazo abona wakemura ibibazo biri muri iyi kipe yahoze akinira, yavuze ko yaba ubuyobozi n’abo batavuga rumwe badakwiriye kurangarira mu bivugwa hanze y’ikibuga, ahubwo bakwiye no kugerageza kwita ku bakinnyi babo kuko babayeho nabi.

Bashunga wafashije Rayon Sports ubwo yageraga mu matsinda y’imikino nyafurika (Confederation Cup), avuga ko ibi bihe ari byo yagize byiza mu buzima, ku ikipe akunda n’umuzamu afata nk’ikitegererezo avuga ko ikipe akunda ari FC Barcelona yo muri Espagne, naho umuzamu afata nk’ikitegrerezo ari umuzamu w’iyi kipe umudage Marc Andre Ter Stegen.

Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC. Yahavuye yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC, ayikinira umwaka umwe.

Muri 2018, yagarutse muri Rayon Sports kugira ngo ayifashe mu mikino Nyafurika, bagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, mu gihe yayivuyemo muri Kamena 2019, akerekeza muri Zambia mu ikipe ya Buildcon FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka