Mukura irerekeza muri Sudani kuri uyu wa Kane

Ikipe ya Mukura VS irafata rutemikirere kuri uyu wa Kane yerekeza muri Sudani mu mukino wa CAF Confederation Cup

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Free State Stars ikanabona itike ya 1/16 cya CAF Confederation Cup, Mukura irakomereza urugendo rwayo muri Sudani.

Ikipe ya Mukura VS niyo isigaye ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y'Afurika uyu mwaka
Ikipe ya Mukura VS niyo isigaye ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’Afurika uyu mwaka

Ni umukino ubanza ikipe ya Mukura igomba guhura na El Hilal El Obeid, yo muri Sudani kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Iyi kipe ya El Hilal El Obeid izahura na Mukura, ni ikipe mu mwaka ushize wa 2017 yageze mu mikino y’amatsinda ndetse inagera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe kandi muri uyu mwaka wa 2018 yabashije kugera mu cyiciro cya gatatu cy’iyi mikino cya Play-off, aho iyo ibasha gutsinda yari kongera ikagera mu matsinda, bikaba byaranatumye iza mu makipe atanyura mu majonjora y’ibanze ya CAF

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka